عَنِ العَبَّاسِ بْنِ عَبْدِ الْمُطَّلِبِ رَضيَ اللهُ عنهُ قَالَ:
قُلْتُ: يَا رَسُولَ اللهِ، عَلِّمْنِي شَيْئًا أَسْأَلُهُ اللَّهَ عَزَّ وَجَلَّ. قَالَ: «سَلِ اللَّهَ العَافِيَةَ»، فَمَكَثْتُ أَيَّامًا ثُمَّ جِئْتُ فَقُلْتُ: يَا رَسُولَ اللهِ، عَلِّمْنِي شَيْئًا أَسْأَلُهُ اللَّهَ. فَقَالَ لِي: «يَا عَبَّاسُ، يَا عَمَّ رَسُولِ اللهِ، سَلِ اللَّهَ العَافِيَةَ فِي الدُّنْيَا وَالآخِرَةِ».
[صحيح لغيره] - [رواه الترمذي وأحمد] - [سنن الترمذي: 3514]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Al Abass Ibun Al Mutwalib (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Nyigisha ukuntu nazajya nsaba Allah Nyir'ubutagatifu, nyigisha icyo nzajya nsaba Allah Nyir'ubutagatifu, nuko irambwira iti: "Yewe Abas, yewe se wabo w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ujya usaba Allah ubuzima bwiza hano ku isi no ku munsi w'imperuka."
[Hadithi yagizwe impamo n'abandi bayakiriye mu zindi mpererekane] - [Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad] - [Sunani A-Tirmidhiy - 3514]
Se wabo w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ariwe Al Abas Ibun Abdul Mutwalib (Imana imwishimire) yayisabye kumwigisha) yazajya asaba Allah Nyir'ubutagatifu, nuko imwigisha ko yazajya asaba Allah ubuzima n'amahoro no kumurinda inenge mu dini, hano ku isi no ku munsi w'imperuka. Al Abas yaravuze ati: Nyuma yaho nasubiye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku yindi nshuro, nongera kuyisaba ko inyigisha ubusabe nasaba Allah, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imusubiza ibimukundisha igira iti: Yewe Abas! Yewe sewabo w'Intumwa y'Imana, jya usaba Allah ubuzima bwiza kugira ngo akurinde ikibi anaguhe ibyiza bifite umumaro hano ku isi no ku munsi w'imperuka.