عَنْ عَائِشَةَ أُمِّ المُؤْمِنِينَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهَا أَنَّهَا قَالَتْ:
يَا رَسُولَ اللَّهِ، نَرَى الجِهَادَ أَفْضَلَ العَمَلِ، أَفَلاَ نُجَاهِدُ؟ قَالَ: «لَا، لَكُنَّ أَفْضَلُ الجِهَادِ: حَجٌّ مَبْرُورٌ».
[صحيح] - [رواه البخاري] - [صحيح البخاري: 1520]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Aishat Nyina w'abemeramana (Imana imwishimire) yavuze ko yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati:
Yewe Ntumwa y'Imana! Turabona guharanira inzira y'Imana (Djihad) ari cyo gikorwa cyiza kuruta ibindi; ese natwe tujye tujya guharanira inzira y'Imana? Intumwa y'Imana iramusubiza iti: Oya! Mufite Djihadi iziruta: Gukora umutambagiro ukemerwa."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Bukhari] - [Swahih Bukhari - 1520]
Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) babonaga kurwana mu nzira ya Allah mu nzira y'Imana (Djihadi), no kurwanya abanzi ari bimwe mu bikorwa byiza kuruta ibindi, Nuko Aishat (Imana imwishimire) abaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) niba nabo bajya bajyana n'abandi ku rugamba?
Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibereka kurwana uharanira inzira ya Allah byiza kuri bo ko ari ugukora umutambagiro mutagatifu mukuru wemewe, uhuje na Qur'an na Sunat, utarimo ibyaha no gukorera ijisho.