عَنِ ابْنِ عَبَّاسٍ رضي الله عنهما قَالَ:
قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ لِامْرَأَةٍ مِنَ الْأَنْصَارِ سَمَّاهَا ابْنُ عَبَّاسٍ فَنَسِيتُ اسْمَهَا: «مَا مَنَعَكِ أَنْ تَحُجِّي مَعَنَا؟» قَالَتْ: لَمْ يَكُنْ لَنَا إِلَّا نَاضِحَانِ فَحَجَّ أَبُو وَلَدِهَا وَابْنُهَا عَلَى نَاضِحٍ وَتَرَكَ لَنَا نَاضِحًا نَنْضِحُ عَلَيْهِ، قَالَ: «فَإِذَا جَاءَ رَمَضَانُ فَاعْتَمِرِي، فَإِنَّ عُمْرَةً فِيهِ تَعْدِلُ حَجَّةً».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح مسلم: 1256]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajije umugore umwe wo mu basangwa b'i Madinat (Answar), Ibun Abass yavuze izina rye ariko nararyibagiwe, iti: "Ni iki cyakubujije kujyana natwe mu mutambagiro mutagatifu? Wa mugore arayisubiza ati: Dufite indogobe ebyiri; se w'abana n'umuhungu we batwaye imwe, badusigira imwe yo kwifashisha no kuzana amazi! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "Ukwezi kwa Ramadhan nikugera, uzakore umutambagiro muto (Umrat), kubera ko kuwukora muri uko kwezi bingana no gukora umutambagiro mukuru (Hidjat)."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Muslim - 1256]
Ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari ivuye mu mutambagiro wayo wa nyuma yakoze, yabajije umwe mu bagore bo mu basangwa b'i Madinat (Answar), impamvu atakoranye nabo umutambagiro mutagatifu igira iti: Ni iki cyakubujije gukorana natwe umutambagiro mutagatifu?
Nuko wa mugore ayiseguraho ayibwira ko bafite ingamiya ebyiri gusa, imwe yatwawe n'umugabo we n'umuhungu wabo, indi bayisigaranye kugira ngo bajye bayifashisha mu kuvoma amazi mu iriba;
Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imubwira ko gukora umutambagiro muto (Umrat) mu kwezi kwa Ramadhan, ibihembo byabyo bingana no gukora umutambagiro mukuru (Hidjat).