+ -

عن أبي هريرة رضي الله عنه قال: سمعت النبي صلى الله عليه وسلم يقول:
«مَنْ حَجَّ لِلهِ فَلَمْ يَرْفُثْ وَلَمْ يَفْسُقْ رَجَعَ كَيَوْمِ وَلَدَتْهُ أُمُّهُ».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kuri Abi Hurayirat (Imana imwishimire) yaravuze ati: "Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti:
"Uzakora umutambagiro (Hadj), akirinda imvugo mbi n'ibindi bikorwa bibi, agaruka mu be ameze nk'umunsi Nyina yamubyayeho (nta cyaha afite)."

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu ukoze umutambagiro mutagatifu kubera Allah Nyir'ubutagatifu, akirinda kuba yakora ibizirirjwe mu mutambagiro, birimo imibonano mpuzabitsina n'ibiyibanziriza nko gusomana, no gukorakoranaho, cyangwa se amagambo mabi n'izindi mvugo mbi, akora ibyaha. No mu bikorwa bibi harimo gukora ibyo ubujijwe wamaze kugira umugambi wo gukora umutambagiro mutagatifu, icyo gihe ukubuka mu mutambagiro wakoze wababariwe ibyaha, nkuko umwana avuka nta cyaha kimurangwaho.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ibikorwa bibi n'ubwo bibujijwe ibihe byose, ariko birushaho kuba ikizira mu gihe cy'umutambagiro mutagatifu kubera kubaha ibikorwa n'imihango bikorerwa mu mutambagiro mutagatifu.
  2. Umuntu avuka nta byaha afite, ari umuziranenge, bityo ntiyikorera ibyaha by'undi.
Ibirenzeho.