عَنِ أَبِي مُوسَى رضي الله عنه، عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ أَنَّهُ كَانَ يَدْعُو بِهَذَا الدُّعَاءِ:
«رَبِّ اغْفِرْ لِي خَطِيئَتِي وَجَهْلِي، وَإِسْرَافِي فِي أَمْرِي كُلِّهِ، وَمَا أَنْتَ أَعْلَمُ بِهِ مِنِّي، اللَّهُمَّ اغْفِرْ لِي خَطَايَايَ، وَعَمْدِي وَجَهْلِي وَهَزْلِي، وَكُلُّ ذَلِكَ عِنْدِي، اللَّهُمَّ اغْفِرْ لِي مَا قَدَّمْتُ وَمَا أَخَّرْتُ، وَمَا أَسْرَرْتُ وَمَا أَعْلَنْتُ، أَنْتَ المُقَدِّمُ وَأَنْتَ المُؤَخِّرُ، وَأَنْتَ عَلَى كُلِّ شَيْءٍ قَدِيرٌ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 6398]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abu Mussa (Imana imwishimire), nawe abikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko yajyaga asaba Allah ubu busabe:
"RABI GH'FIR LII KHATWII-ATII WA DJAH'LII, WA ISRAFII FII AMRII KULIHI, WA MA ANTA A'ALAM BIHI MINI. ALLAHUMA GH'FIR LII KHATWAYAYA, WA AMDII WA DJIDII WA HAZ'LII, WA KULU DHALIKA INDII. ALLAHUMA GH'FIR LII MA QADAMTU WA MA AKHARTU, WA MA AS'RARTU WAMA A'ALANTU, ANTAL MUQADIMU WA ANTAL MU-AKHIRU, WA ANTA ALA KULI SHAY'IN QADIIR: Nyagasani Mana mbabarira amakosa yanjye, n'ubujiji bwanjye, no kurengera kwanjye mu byo nkora byose, n'ibyo nkora uzi neza kundusha. Mana Nyagasani mbabarira amakosa yanjye, n'ibyo nkora ngambiriye, n'ibyo nkora bya kijiji, n'ibyo nkora ndi gukina, kandi byose bikorwa nanjye. Mana Nyagasani mbabarira ibyo nakoze byabanje, n'ibyaherutse, n'ibyo nakoze mu ibanga no ku mugaragaro, Ni wowe wabanje ni nawe uzaheruka, kandi ni wowe ufite ubushobozi kuri buri kintu.
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 6398]
Bumwe mu busabe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ikoresha bufite ibisobanuro byagutse ni ubugira buti:
"RABI GHFIR LII KHATWII-ATII WA DJAH'LII: Nyagasani Mana mbabarira amakosa yanjye, n'ibyaha byanjye n'ubujiji bwanjye, n'ibyo nkora kubera kutabimenya.
WA ISRAFII FII AMRII KULIHI: No mu byo nkora narengereye, cyangwa se intege nke zanjye mu gukora ibyiza.
WA MA ANTA A'ALAM BIHI MINI: N'ibyo nkora uzi neza kundusha, wowe wamenye njye nkabyibagirwa.
ALLAHUMA GH'FIR LII KHATWAYAYA: Mana Nyagasani mbabarira amakosa yanjye, n'ibyo nkora ngambiriye kandi mbizi.
WA DJIDII WA HAZ'LII: N'ibyo nkora ndi gukina, n'ibyo nkora naba nkomeje cyangwa se ntakomeje.
WA KULU DHALIKA INDII: Kandi byose bikorwa nanjye, aho yahurije hamwe ibyaha byose n'amakosa yose.
ALLAHUMA GH'FIR LII MA QADAMTU WA MA AKHARTU: Mana Nyagasani mbabarira ibyo nakoze byabanje, n'ibyaherutse bizaza.
WA MA AS'RARTU: N'ibyo nakoze mu ibanga WAMA A'ALANTU: N'ibyo nakoze ku mugaragaro.
ANTAL MUQADIMU WA ANTAL MU-AKHIRU: Ubanza uwo ushatse mu biremwa byawe umuganisha mu mpuhwe zawe, ukamushoboza gukora ibyo wishimira; Ni nawe uzaheruka nyuma y'ibyo waremye byose.
WA ANTA ALA KULI SHAY'IN QADIIR: Kandi ni wowe ufite ubushobozi bwuzuye bwa buri kintu, kandi ukora icyo ushatse.