+ -

عَنِ أَبِي مُوسَى رضي الله عنه، عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ أَنَّهُ كَانَ يَدْعُو بِهَذَا الدُّعَاءِ:
«رَبِّ اغْفِرْ لِي خَطِيئَتِي وَجَهْلِي، وَإِسْرَافِي فِي أَمْرِي كُلِّهِ، وَمَا أَنْتَ أَعْلَمُ بِهِ مِنِّي، اللَّهُمَّ اغْفِرْ لِي خَطَايَايَ، وَعَمْدِي وَجَهْلِي وَهَزْلِي، وَكُلُّ ذَلِكَ عِنْدِي، اللَّهُمَّ اغْفِرْ لِي مَا قَدَّمْتُ وَمَا أَخَّرْتُ، وَمَا أَسْرَرْتُ وَمَا أَعْلَنْتُ، أَنْتَ المُقَدِّمُ وَأَنْتَ المُؤَخِّرُ، وَأَنْتَ عَلَى كُلِّ شَيْءٍ قَدِيرٌ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 6398]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abu Mussa (Imana imwishimire), nawe abikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko yajyaga asaba Allah ubu busabe:
"RABI GH'FIR LII KHATWII-ATII WA DJAH'LII, WA ISRAFII FII AMRII KULIHI, WA MA ANTA A'ALAM BIHI MINI. ALLAHUMA GH'FIR LII KHATWAYAYA, WA AMDII WA DJIDII WA HAZ'LII, WA KULU DHALIKA INDII. ALLAHUMA GH'FIR LII MA QADAMTU WA MA AKHARTU, WA MA AS'RARTU WAMA A'ALANTU, ANTAL MUQADIMU WA ANTAL MU-AKHIRU, WA ANTA ALA KULI SHAY'IN QADIIR: Nyagasani Mana mbabarira amakosa yanjye, n'ubujiji bwanjye, no kurengera kwanjye mu byo nkora byose, n'ibyo nkora uzi neza kundusha. Mana Nyagasani mbabarira amakosa yanjye, n'ibyo nkora ngambiriye, n'ibyo nkora bya kijiji, n'ibyo nkora ndi gukina, kandi byose bikorwa nanjye. Mana Nyagasani mbabarira ibyo nakoze byabanje, n'ibyaherutse, n'ibyo nakoze mu ibanga no ku mugaragaro, Ni wowe wabanje ni nawe uzaheruka, kandi ni wowe ufite ubushobozi kuri buri kintu.

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 6398]

Ibisobanuro birambuye.

Bumwe mu busabe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ikoresha bufite ibisobanuro byagutse ni ubugira buti:
"RABI GHFIR LII KHATWII-ATII WA DJAH'LII: Nyagasani Mana mbabarira amakosa yanjye, n'ibyaha byanjye n'ubujiji bwanjye, n'ibyo nkora kubera kutabimenya.
WA ISRAFII FII AMRII KULIHI: No mu byo nkora narengereye, cyangwa se intege nke zanjye mu gukora ibyiza.
WA MA ANTA A'ALAM BIHI MINI: N'ibyo nkora uzi neza kundusha, wowe wamenye njye nkabyibagirwa.
ALLAHUMA GH'FIR LII KHATWAYAYA: Mana Nyagasani mbabarira amakosa yanjye, n'ibyo nkora ngambiriye kandi mbizi.
WA DJIDII WA HAZ'LII: N'ibyo nkora ndi gukina, n'ibyo nkora naba nkomeje cyangwa se ntakomeje.
WA KULU DHALIKA INDII: Kandi byose bikorwa nanjye, aho yahurije hamwe ibyaha byose n'amakosa yose.
ALLAHUMA GH'FIR LII MA QADAMTU WA MA AKHARTU: Mana Nyagasani mbabarira ibyo nakoze byabanje, n'ibyaherutse bizaza.
WA MA AS'RARTU: N'ibyo nakoze mu ibanga WAMA A'ALANTU: N'ibyo nakoze ku mugaragaro.
ANTAL MUQADIMU WA ANTAL MU-AKHIRU: Ubanza uwo ushatse mu biremwa byawe umuganisha mu mpuhwe zawe, ukamushoboza gukora ibyo wishimira; Ni nawe uzaheruka nyuma y'ibyo waremye byose.
WA ANTA ALA KULI SHAY'IN QADIIR: Kandi ni wowe ufite ubushobozi bwuzuye bwa buri kintu, kandi ukora icyo ushatse.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Agaciro k'ubusabe, no kubushishikarira mu rwego rwo kugera ikirenge mu cy'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
  2. Kubuza kwaya no gusesagura, kandi ko umuntu usesagura azahura n'ibihano bya Allah.
  3. Allah Nyir'ubutagatifu niwe uzi neza umuntu kuruta uko we yiyizi, niyo mpamvu agomba guharira Allah ibye byose, kubera ko ashobora gukora amakosa atabizi.
  4. Umuntu ashobora guhanirwa ibyo yakoze mu mikino, nk'uko yaryozwa ibyo yakoze akomeje, Niyo mpamvu umuntu agomba kwitwararika mu biganiro bye.
  5. Umumenyi Ibun Hadjar Al As'qalaniy yaravuze ati: Sinigeze mbona mu nzira zitandukanye z'iyi Hadith ahavugwa ubusabe... ariko igice kinini cya nyuma cyabwo cyavuzwe mu mpera zayo... Yajyaga ibivuga mu mpera z'ijoro; byanavuzwe kandi ko yajyaga abuvuga mu mpera z'iswalat. Ariko imvugo ntizahuje kukuba niba yarajyaga ibuvuga mbere yo gutora Salamu cyangwa se nyuma yaho.
  6. Ese Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ikora ibyaha ku buryo yakicuza? Byavuzwe ko yayavugaga mu rwego rwo kwicisha bugufi, no kwiyoroshya cyangwa se kuba itakora ikintu mu buryo bwuzuye ikabifata nk'icyaha, cyangwa se ikaba yari igamije ibyo yibagiwe, cyangwa se yari igamije ibyo yakoze mbere yo guhabwa ubutumwa. Byanavuzwe ko uku kwicuza ari mu rwego rwo kwiyegereza Allah yagombaga kubigenza atyo, bitari mu rwego rwo kwicuza ahubwo mu rwego rwo kugaragaza ko uri umugaragu. Byanavuzwe ko yari igamije kwigisha abayoboke bayo, kugira ngo batirara bakareka kwicuza kuri Allah.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikinyaromaniya Igihongari الموري Igikanada. Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.