عَنِ ابنِ عُمَرَ رضي الله عنهما قَالَ:
لَمْ يَكُنْ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَدَعُ هَؤُلَاءِ الدَّعَوَاتِ، حِينَ يُمْسِي وَحِينَ يُصْبِحُ: «اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ الْعَافِيَةَ فِي الدُّنْيَا وَالْآخِرَةِ، اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ الْعَفْوَ وَالْعَافِيَةَ فِي دِينِي وَدُنْيَايَ وَأَهْلِي وَمَالِي، اللَّهُمَّ اسْتُرْ عَوْرَتِي -أَو: عَوْرَاتِي- وَآمِنْ رَوْعَاتِي، اللَّهُمَّ احْفَظْنِي مِنْ بَيْنِ يَدَيَّ، وَمِنْ خَلْفِي، وَعَنْ يَمِينِي، وَعَنْ شِمَالِي، وَمِنْ فَوْقِي، وَأَعُوذُ بِعَظَمَتِكَ أَنْ أُغْتَالَ مِنْ تَحْتِي».
[صحيح] - [رواه أبو داود والنسائي وابن ماجه وأحمد] - [سنن أبي داود: 5074]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyajyaga ireka gusaba ubu busabe buri uko bwije na buri uko bucyeye: "ALLAHUMA INI AS'ALUKA AL AFIYAT FII DUNIYA WAL AKHIRAT ALLAHUMA INI AS'ALUKAL AFUWA WAL AFIYAT FII DIINIII WA DUNIYAYA, WA AHLII WA MALIII, ALLAHUMA US'TUR AWURATII AW AWURAATII, WA AMIN RAWU'ATII, ALLAHUMA IH'FADHW'NII MIN BAYNI YADAYA, WA MIN KHAL'FII, WA A'AN YAMIINII, WA A'AN SHIMALII, WA MIN FAW'QII, WA AUDHU BI ADHWAMATIKA AN UGH'TALA MIN TAHTII: Mana Nyagasani ndagusaba ubuzima bwiza hano ku isi no ku munsi w'imperuka, Mana Nyagasani ndagusaba imbabazi n'ubuzima bwiza mu kwemera no mu buzima bwa hano ku isi, no mu bantu banjye, no mu mitungo yanjye. Mana hishira inenge zanjye, unampe gutekana mu bintera ubwoba. Mana Nyagasani ndinda mu biri imbere hanjye n'inyuma hanjye, n'iburyo bwanjye n'ibumoso bwanjye, no hejuru yanjye, kandi nanikinze ku buhambare bwawe ngo undinde icyangirira nabi giturutse munsi yanjye."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Abu Dawud na A-Nasa'iy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad] - [Sunani Abu Dawudi - 5074]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyajyaga ireka kuvuga ubu busabe buri uko bugorobye na buri uko bucyeye:
"ALLAHUMA INI AS'ALUKA AL AFIYAT: Mana Nyagasani ndagusaba ubuzima bwiza, n'ubuzima buzira umuze n'ibyago n'ibigeragezo n'ibindi bigeragezo bya hano ku isi byaba ibyo muri ubu buzima bwo ku isi ndetse no ku munsi w'imperuka.
Mana Nyagasani ndagusaba ubuzima bwiza no kubabarirwa ibyaha, n'ubuzima bwiza mu kwemera kwanjye ngo undinde ibangikanyamana, ibihimbano n'ibindi byaha, no mu buzima bwa hano ku isi ngo undinde ibigeragezo, n'ibindi bibi byose, no mu bantu banjye, umugore n'abana n'abandi ba hafi ndetse n'abandi ba bugufi mu muryango wanjye no mu mitungo yanjye n'ibikorwa byanjye.
ALLAHUMA US'TUR AWURATII AW AWURAATII: Mana hishira inenge zanjye, n'ukundi kudohoka kwanjye, unankurireho ibyaha byanjye, unampe gutekana mu bintera ubwoba.
ALLAHUMA IH'FADHW'NII MIN BAYNI YADAYA: Mana Nyagasani ndinda mu biri imbere hanjye n'inyuma hanjye, n'iburyo bwanjye n'ibumoso bwanjye, no hejuru yanjye, aho yayisabye ko Allah amurinda impande zose. Kubera ko ibigeragezo n'ibyago bikurikirana umuntu, ndetse bikamuzira impande zose.
WA AUDHU BI ADHWAMATIKA AN UGH'TALA MIN TAHTII: Kandi nanikinze ku buhambare bwawe ngo undinde icyangirira nabi giturutse munsi yanjye, no kuba nava mu buzima bintunguye, urupfu rukangeraho nazindaye, cyangwa se nkorama.