+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه قَالَ: كَانَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَقُولُ:
«اللهُمَّ أَصْلِحْ لِي دِينِي الَّذِي هُوَ عِصْمَةُ أَمْرِي، وَأَصْلِحْ لِي دُنْيَايَ الَّتِي فِيهَا مَعَاشِي، وَأَصْلِحْ لِي آخِرَتِي الَّتِي فِيهَا مَعَادِي، وَاجْعَلِ الْحَيَاةَ زِيَادَةً لِي فِي كُلِّ خَيْرٍ، وَاجْعَلِ الْمَوْتَ رَاحَةً لِي مِنْ كُلِّ شَرٍّ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2720]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
ALLAHUMA ASW’LIH LII DIINII ALADHI HUWA I’SW’MATU AMRII, WA ASW’LIH DUNIYAYA ALATII FIIHA MA’ASHII, WA ASW’LIH AKHIRATII ALATII ILAYHA MA’ADII, WAJ’ALIL HAYATA ZIYADATAN LII FII KULI KHAYRI, WAJ’AL AL MAWUTA RAHATAN LII MIN KULI SHARI: Mana Nyagasani! Ntunganyiriza idini ryanjye ryo shingiro ry'ibyanjye byose, unantunganyirize isi yanjye, ho ubuzima bwanjye buri, unantunganyirize imperuka yanjye kuko ariho nzasubira. Kandi Mana unanyongerere kubaho nkora ibyiza, unagire gupfa kwanjye umunezero no kuruhuka ikibi icyo ari cyo cyose."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2720]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasabye ubusabe bukubiyemo imisingi y'imico myiza yoherejwe kugira ngo yuzuze, ariyo yo gutungana kw'imyemerere n'isi ndetse n'imperuka. Muri iyi mvugo ngufi niho hakubiyemo ibyo bintu bitatu, yahereye ku idini kuko niryo umuntu atunganirwamo n'isi ndetse n'imperuka iravuga iti:
(Mana Nyagasani! Ntunganyiriza idini ryanjye); unshoboze kuryubahiriza nk'uko bikwiye mu buryo bwuzuye kandi butunganye.
(ryo shingiro ry'ibyanjye byose), rindindira ibyanjye byose, kuko iyo idini ryangiritse n'ibyanjye byose birangirika. Nkaba mbaye umunyagihombo, kandi idini ntiryatungana cyereka n'isi itunganye. Nuko aravuga ati:
(unantunganyirize isi yanjye) umpe ubuzima bwiza n'umutekano ndetse n'amafunguro, n'umugore mwiza, ndetse n'urubyaro rwiza nkeneye; kandi byose bikaba mu buryo buziruye, bunafasha kukumvira. Hanyuma avugamo n'impamvu abivuze muri ubwo busabe ko:
Ariho hari imibereho yanjye no kubaho kwanjye.
unantunganyirize imperuka yanjye kuko ariho nzasubira, ubwo nzaba nje guhura nawe, unshoboze gutunganya ibikorwa, Allah ashoboze n'umugaragu we gukora amasengesho no kuyamwegurira, ndetse n'iherezo ryiza.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze imperuka nyuma yo kuvuga isi, kubera ko aha mbere niho hazatuma aha nyuma hatungana. Bityo uwo isi ye itunganye nkuko Allah abishaka, nawe imperuka ye iratungana kandi akagira umunezero muri yo.
Kandi Mana unanyongerere kubaho nkore ibyiza, unagire gupfa kwanjye umunezero no kuruhuka ikibi icyo ari cyo cyose, n'ibigeragezo n'ingorane; no gutandukana n'ingorane z'isi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Idini niryo rihambaye, ni nayo mpamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ari ryo yahereyeho mu busabe.
  2. Idini niryo ririnda umuntu rikanamubuza gukora ikibi icyo ari cyo cyose.
  3. Ubusabe bw'ibyo mu isi ni mu rwego rwo gutungana kw'idini ndetse n'imperuka.
  4. Ntabwo ari bibi kwifuza urupfu igihe utinya ibigeragezo mu kwemera kwawe cyangwa se gusaba Allah gupfa uharanira inzira ye.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikinyaromaniya Igihongari الموري Igikanada. Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.