عَنْ سَهْلِ بْنِ مُعَاذِ بْنِ أَنَسٍ عَنْ أَبِيهِ قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«مَنْ أَكَلَ طَعَامًا فَقَالَ: الحَمْدُ لِلَّهِ الَّذِي أَطْعَمَنِي هَذَا وَرَزَقَنِيهِ مِنْ غَيْرِ حَوْلٍ مِنِّي وَلاَ قُوَّةٍ، غُفِرَ لَهُ مَا تَقَدَّمَ مِنْ ذَنْبِهِ».
[حسن] - [رواه أبو داود والترمذي وابن ماجه وأحمد] - [سنن الترمذي: 3458]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Sah'l Ibun Muadh Ibun Anas nawe ayikuye kuri se yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Uzarya ibyo kurya maze akavuga ati: AL HAMDULILLAHI LADHI ATW'AMANII HADHA WA RAZAQANIHI MIN GHAYRI HAWLIN MINII WA LA QUWATIN: Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah wampaye aya mafunguro, akayamfungurira nta bubasha cyangwa se imbaraga nabigizemo, azababarirwa ibyaha bye byabanje."
[Hadithi nziza] - [Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad] - [Sunani A-Tirmidhiy - 3458]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irashishikariza ko umuntu uriye ibyo kurya agomba gushimira Allah, kubera ko nta bubasha mfite bwo kwigaburira, ndetse no kubirya, usibye ko mbishobozwa na Allah n'inkunga ye. Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije itanga inkuru nziza y'uko umuntu uzavuga ariya magambo, akwiye imbabazi za Allah z'ibyaha bito yakoze.