عَنْ عَبْدِ اللهِ بْنِ عُمَرَ رضي الله عنهما قَالَ: كَانَ مِنْ دُعَاءِ رَسُولِ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«اللهُمَّ إِنِّي أَعُوذُ بِكَ مِنْ زَوَالِ نِعْمَتِكَ، وَتَحَوُّلِ عَافِيَتِكَ، وَفُجَاءَةِ نِقْمَتِكَ، وَجَمِيعِ سَخَطِكَ».
[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2739]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Umar (Iman imwishimire we na se) yaravuze ati: Bumwe mu busabe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isaba ni ubugira buti:
"ALLAHUMA AUDHUBIKA MIN ZAWAALI NI’IMATIKA, WA TAHAWULI A’AFIYATIKA, WA FUJA-ATA NIََQ'MATIKA, WA JAMI-I SAKHATWIKA: Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde gushirirwa n’inema zawe, no guhinduka njya mu buzima bubi, no gutungurwa n’ibihano byawe, n’ibyo ari byo byose byatuma undakarira."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2739]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yikinze kuri Allah ngo ayirinde ibintu bine:
Icya mbere: ALLAHUMA AUDHUBIKA MIN ZAWAALI NI’IMATIKA: Mana Nyagasani nkwikizeho ngo undinde gushirirwa n’inema zawe hano ku isi no ku munsi w'imperuka, kandi umpe gushikama ku idini, no kwitandukanya n'ibyaha byirukana ingabire zawe.
Icya kabiri: WA TAHAWULI A’AFIYATIKA: No guhinduka njya mu buzima bubi, n'ibigeragezo, ku bw'ibyo ndagusaba ingabire zihoraho, no kurokoka ububabare n'uburwayi bwose.
Icya gatatu: WA FUJA-ATA NIQ'MATIKA: No gutungurwa n’ibihano byawe, n'ibindi bigeragezo cyane cyane ibingezeho bintunguye nta gihe mfite cyo kwicuza no kwigarura. Kandi ibyo bigeragezo bikaza bihambaye.
Icya kane: WA JAMI-I SAKHTWIKA: Ndetse n’ibindi ibyo ari byo byose byatuma undakarira, kubera ko uwo urakariye, aba abaye umunyagihombo.
Aha Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabivuze mu bwinshi, kugira ngo abe avuzemo impamvu zose ziganisha ku burakari bwa Allah byaba mu mvugo cyangwa se ibikorwa cyangwa se n'iyindi myemerere.