عَنْ ابْنَ عُمَرَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُمَا قَالَ: سَمِعْتُ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَقُولُ:
«إِذَا رَأَيْتُمُوهُ فَصُومُوا، وَإِذَا رَأَيْتُمُوهُ فَأَفْطِرُوا، فَإِنْ غُمَّ عَلَيْكُمْ فَاقْدُرُوا لَهُ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 1900]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Nimukubona mujye mu gusiba, nimunakubona mujye musiburuka, ariko nimukingirizwa n'ibicu mujye mwuzuza iminsi mirongo itatu.."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 1900]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ikimenyetso kigaragaza ko ukwezi kwa Ramadhan kwageze cyangwa se kwarangiye, aho yavuze iti: Nimubona ukwezi kwa Ramadhan guhingutse mujye musiba, ariko ibicu nibibakingiriza ntimukubone mujye mubara iminsi 30 y'ukwezi kwa munani (Shaban), nimunabona ukwezi kwa cumi (Shawali) mujye musiburuka ariko nimugukingirizwa n'ibicu mujye mwuzuza iminsi mirongo itatu y'ukwezi kwa Ramadhan.