عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ قَالَ:
أَوْصَانِي خَلِيلِي صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ بِثَلاَثٍ: صِيَامِ ثَلاَثَةِ أَيَّامٍ مِنْ كُلِّ شَهْرٍ، وَرَكْعَتَيِ الضُّحَى، وَأَنْ أُوتِرَ قَبْلَ أَنْ أَنَامَ.
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 1981]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Umukunzi wanjye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yangiriye inama zo gukora ibintu bitatu: Gusiba iminsi itatu muri buri kwezi, raka ebyiri zo ku iswalat y'agasusuruko, no gusali iswalat ya Witiri mbere y'uko ndyama.
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 1981]
Abu Hurayrat (Imana imwishimire) aravuga ko umukunzi we Intumwa y'Imana ikaba na mugenzi we (Imana imwishimire) yamugiriye inama zo kwita ku bintu bitatu:
Icya mbere: Gusiba iminsi itatu buri kwezi.
Icya kabiri: Gusali raka ebyiri z'iswalat y'agasusuruko buri munsi.
Icya gatatu: Gusali iswalat ya Witri mbere yo kuryama, by'umwihariko kuri wa wundi utinya ko bitaza kumworohera gukanguka mu gice cya nyuma cy'ijoro.