عَنْ أَبِي سَعِيدٍ الخُدْرِيِّ رضي الله عنه أَنَّهُ سَمِعَ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَقُولُ:
«إِذَا رَأَى أَحَدُكُمُ الرُّؤْيَا يُحِبُّهَا فَإِنَّهَا مِنَ اللَّهِ، فَلْيَحْمَدِ اللَّهَ عَلَيْهَا وَلْيُحَدِّثْ بِهَا، وَإِذَا رَأَى غَيْرَ ذَلِكَ مِمَّا يَكْرَهُ، فَإِنَّمَا هِيَ مِنَ الشَّيْطَانِ، فَلْيَسْتَعِذْ مِنْ شَرِّهَا، وَلاَ يَذْكُرْهَا لِأَحَدٍ، فَإِنَّهَا لَنْ تَضُرَّهُ».
[صحيح] - [رواه البخاري] - [صحيح البخاري: 7045]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abu Said Al Khudriy (Imana imwishimire) yavuze ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Umwe muri mwe nabona indoto akunze ziba ziturutse kwa Allah ajye abishimira Imana ndetse anazirotorere abandi, ariko nabona ikinyuranyo cyabyo cy'ibyo adakunze, izo ziba ziturutse kuri Shitani, ajye yikinga kuri Allah ngo amurinde ibibi byazo, kandi ntakagire uwo azibwira, icyo gihe ntacyo zizamutwara.
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Bukhari] - [Swahih Bukhari - 7045]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko indoto nziza zishimishije zituruka kwa Allah, ndetse inigisha ko umuntu aba akwiye gushimira Allah kubera zo ndetse azanazibwire abantu, ariko nabona inzozi mbi zimubabaje ziba ziturutse kuri Shitani, kandi ajye yikinga kuri Allah ngo amurinde ibibi byazo, kandi ntakagira undi muntu azirotorera, icyo gihe nta kibi kimubaho kubera ko kutabivuga Allah yabigize impamvu yo kurokoka no kutagerwaho n'ikibi kubera zo.