عَنْ صُهَيْبٍ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«عَجَبًا لِأَمْرِ الْمُؤْمِنِ، إِنَّ أَمْرَهُ كُلَّهُ خَيْرٌ، وَلَيْسَ ذَاكَ لِأَحَدٍ إِلَّا لِلْمُؤْمِنِ، إِنْ أَصَابَتْهُ سَرَّاءُ شَكَرَ، فَكَانَ خَيْرًا لَهُ، وَإِنْ أَصَابَتْهُ ضَرَّاءُ صَبَرَ، فَكَانَ خَيْرًا لَهُ».
[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2999]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Swuhayb (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Iby'umwemeramana biratangaje! Ibye byose kuri we biba ari byiza! Ariko nta wundi bijya bishobokera uretse umwemeramana, iyo agezweho n'ibishimishije arashimira, bikaba byiza kuri we, n'iyo agezweho n'ibidashimishije arihangana nabyo bikaba byiza kuri we."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2999]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratangarira umwemeramana n'ibyo byose mu rwego rwo kwerekana ko ari byiza; kuko ibihe bye byose kuri we biba ari byiza, ariko ibi nta wundi ubigira uretse umwemeramana. Iyo hari ikimubayeho kimushimishije arashimira, akabibonera ibihembo n'ingororano; N'iyo hari ikitamushimishije kimubayeho arihangana, nabyo akabibonera ibihembo n'ingororano, bityo ibimubayeho byose arabihemberwa.