+ -

عَن أَبِي سَعِيدٍ الْخُدْرِيِّ رضي الله عنه أَنَّ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«لَا يَنْظُرُ الرَّجُلُ إِلَى عَوْرَةِ الرَّجُلِ، وَلَا الْمَرْأَةُ إِلَى عَوْرَةِ الْمَرْأَةِ، وَلَا يُفْضِي الرَّجُلُ إِلَى الرَّجُلِ فِي ثَوْبٍ وَاحِدٍ، وَلَا تُفْضِي الْمَرْأَةُ إِلَى الْمَرْأَةِ فِي الثَّوْبِ الْوَاحِدِ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 338]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abu Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Umugabo ntakarebe ubwambure bwa mugenzi we, n'umugore ntakarebe ubwambure bwa mugenzi we, kandi umugabo ntakiyorose ishuka imwe na mugenzi we, n'umugore ntakiyorose ishuka imwe na mugenzi we."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 338]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije umugabo kuba yareba ubwambure bw'umugabo mugenzi we, cyangwa se ngo umugore abe yareba ubwambure bw'umugore mugenzi we.
Ubwambure: Ni buri hantu hose ku mubiri hatera isoni iyo hagaragaye; ku mugabo ni hagati y'umukundo n'amavi ye; Naho umugore ni umubiri we wose by'umwihariko ku bagabo badafitanye isano; naho ku bagore bagenzi be n'abagabo baziririjwe kumurongora, bemerewe kubona ingingo n'ubusanzwe zigaragara igihe ari mu mirimo yo mu rugo.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaziririje kuba umugabo yakiherera na mugenzi we bari bonyine mu mwambaro umwe, cyangwa se bakiyorosa ishuka imwe bambaye ubusa; inabuza umugore kuba yakiherera na mugenzi we ari bonyine cyangwa se bakiyorosa ishuka imwe bambaye ubusa, kubera ko bishobora kuba byatuma umwe akora ku bwambure bwa mugenzi we, kandi kubukoraho bibujijwe nk'uko kubureba bibujijwe, ndetse bikaba ari nabyo bibi cyane, kuko biteza ingaruka zihambaye.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Iki oromo Igikanada. الولوف Ikinya Ukereni الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Birabujijwe kureba ubwambure usibye hagati y'umugabo n'umugore we.
  2. Ubuyisilamu bwashishikariye gusukura umuryango mugari, bunafunga inzira zose zatuma abantu bagwa mu bikorwa by'urukozasoni.
  3. Biremewe kureba ubwambure igihe bibaye ngombwa nk'ubuvuzi n'ibindi, ariko bigakorwa bitarimo ko umuntu yifuje mugenzi we.
  4. Umuyisilamu ategetswe guhishira ubwambure bwe, no kubika amaso kugira ngo atareba ubwambure bwa mugenzi we.
  5. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabibujije abagabo ku bagabo n'abagore ku bagore ku buryo bw'umwihariko, kubera ko bituma umwe areba ubwambure.