Urutonde rwa Hadithi.

Mujye mugorora imirongo yanyu, kubera ko kuyigorora ari bimwe mu bituma iswalat yuzura
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umwemeramana ntakange umwemeramanakazi, nagira imico mibi atamushimaho, azagira indi amushimaho
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Igihe kimwe nari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ishaka kwihagarika yerekera aho abantu bamenaga imyanda, yihagarika ihagaze
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ese mbabwire inkuru y'umunyabinyoma Dadjali, buri muhanuzi yabwiraga abantu be? Ahumye ijisho rimwe, kandi naza azaza azanye ibimeze nk'ijuru n'umuriro,
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yajyaga isali yatandukanyaga hagati y'amaboko yayo kugeza ubwo urebye mu kwaha kwayo
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Idinari ryiza kuruta ayandi umuntu atanze: Ni iryo atanze aha abo ashinzwe, hagakurikiraho iryo umuntu atanze aha itungo rye ajyana mu nzira y'Imana, n'idinari umuntu atanze aha bagenzi be mu nzira y' Imana
عربي Icyongereza. Iki Urdu
UBURYO KWIYUHAGIRA IJANABA BIKORWA.
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Muzakomeza gukurikira imigenzo y'ababayeho mbere yanyu, intera ku yindi, intambwe ku yindi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nta kwandura kubaho, nta n'umwaku, nta no kwemera ibigeragezo n'ibyago by'ukwezi kwa kabiri, kandi jya uhunga ibinyoro nkuko uhunga intare
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mu by'ukuri abantu iyo barebereye umunyamahugu ntibamubuze, baba bari hafi yo kugerwaho bose n'ibihano bya Allah
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Afite intsinzi niba ari kuvugisha ukuri
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Afite ikimwaro, afite ikimwaro, afite ikimwaro", nuko barayibaza bati: Uwo ni nde yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Uzaba afite ababyeyi be bakuze, cyangwa se umwe muri bo, cyangwa se bombi, bagapfa batamwinjije ijuru
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Al Mufaraduna babatanze
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umuyisilamu nabazwa mu mva agahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri usibye Imana imwe rukumbi na Muhamadi akaba Intumwa yayo
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ko umugore umwe yagaragaye yapfuye muri zimwe mu ntambara Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari yitabiriye, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamagana kwica abagore n'abana
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Yabujije guhiga (ko uzakora ikintu), iranavuga iti: "Ntabwo bituma hari icyo ubona bwangu cyangwa ngo gikererwe, ahubwo guhiga bituma umunyabugugu akora icyiza (kubera ko ubusanzwe akora iby'itegeko kuri we gusa)
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umugabo uzambara ihariri hano ku isi ntazayambara ku munsi w'imperuka
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Muri bimwe bigize guharanira inzira y'Imana (Djihadi) ni ijambo ritabogama imbere y'umutegetsi ubogama
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku bijyanye n'umunsi w'imperuka, nuko arayibaza ati: Imperuka izaba ryari? Intumwa iramubaza iti: Ni gute wayiteguriye?
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, abarabu kababayeho kubera ibibi byegereje, uyu munsi Ya'adjudja na Ma'adjudja bamaze gutobora ku rukuta rwabo ahangana gutya
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga igira isoni kurusha umukobwa w'isugi, iyo yabonaga ikintu itishimiye twabiboneraga mu buranga bwayo
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzasaba Allah gupfa aharanira inzira ya Allah mu kuri, Allah azamugeza mu rwego rw'abapfuye baharanira inzira ya Allah, kabone n'iyo yapfa azize urw'ikirago
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ku munsi w'imperuka umuntu azazanwa atabwe mu muriro, amara asohoke mu nda ye, ayazenguruke nkuko indogobe izenguruka urusyo
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Iryo ni ibuye ryatawe mu muriro hashize imyaka mirongo irindwi, ubu nibwo rigeze ku ndiba y'umuriro!
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzategura urugamba rwo guharanira inzira ya Allah, nawe azaba arurwanye, n'uzasigariraho uwagiye guharanira inzira ya Allah mu byiza nawe azaba arurwanye
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzimwa koroha azaba yimwe ibyiza
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzisukura neza (Udhu) ye yarangiza akajya mu iswalat ya Idjuma, agatega amatwi akumviriza, azababarirwa ibyaha bye yakoze hagati y'iyo djuma n'iyayibanjirije ndetse no kongeraho iminsi itatu
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ese mbereke ibyiza biruta ibyo mwasabye? NIba mugiye kuryama- cyanwga se mumaze kubugeramo, mujye mutagatifuza Allah (Subhanallah) inshuro mirongo itatu n'eshatu, mumusingize (Alhamdulillah) inshuro mirongo itatu n'eshatu, mumukuze (Allah Akbar) inshuro mirongo itatu n'enye, ibi nibyo byiza kuri mwe kuruta umukozi mwashakaga
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari umunyabuntu kuruta abantu bose, ariko yarushagaho kubugira mu kwezi kwa Ramadhan aho yahuraga na Malayika Djibril
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzarahira mu ndahiro ye akavuga ati: Ndahiye ku bigirwamana ku izina ry'ibigirwamana Lata na Uzza, ajye ahita avuga ati: LA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye gusengwa uretse Allah), n'uzabwira mugenzi we ati: Ngwino dukine urusimbi, azatange ituro
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ese muzi uwashiriwe uwo ari we?
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nta muntu n'umwe muri mwe uretse ko azavugishwa na Allah, nta musemuzi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzavuga imvugo navuze abizi cyangwa akeka ko ari ikinyoma, azaba ari umwe mu babeshyi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Iyo yinjiraga mu musigiti yaravugaga iti: AWUDHUBILLAHIL ADHWIM, WA BIWAJ'HIHIL KARIM, WA SULTWANIHIL QADIM, MINA SHAYTWANI RADJIIM: Nikinze ku izina rya Allah rihambaye, n'uburanga bwe butagatifu, n'ubutware bwe budafite intangiriro ngo andinde Shitani wavumwe
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Allah Nyir'ubutagatifu azabwira umuntu uzaba ufite igihano cyoroshye kurusha abandi mu muriro ati: Ese iyo uza kuba ufite ibyo mu isi yose wari kubitangaho incungu kugira ngo udahanwa? Azamusubiza ati: Yego
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu azabwira abantu bo mu ijuru ati: Yemwe bantu bo mu ijuru? Bamubwire bati: Turakwitabye Nyagasani kandi turakumviye, nuko ababwire ati: Mwanyuzwe? Bamusubize bati: Ni gute tutanyurwa kandi waduhaye ibyo utigeze uha n'umwe mu biremwa byawe?
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nta muyisilamu n'umwe utawaza agatunganya isuku ye neza, hanyuma agahaguruka agasali raka ebyiri, azishyizeho umutima we n'uburanga bwe bureba Qiblat, usibye ko ari itegeko kuri we kuzinjira mu ijuru
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ntimukarahire ku nkozi z'ibibi no ku bakurambere banyu
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umurongo mwiza mu iswalat ku bagabo ni uwubanza, n'umubi ni uw'inyuma; n'umurongo mwiza ku bagore ni uw'inyuma, n'umubi ni uw'imbere
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Izi swalat ziremerera indyarya, n'iyo muza kumenya ibyiza bizirimo mwari kujya muza kabone n'iyo mwaba mukambakamba
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Yewe Ntumwa y'Imana! Nyina wa Sa'ad yarapfuye, none ni irihe turo ryiza namutangira? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Ni amazi! Sa'ad yaravuze ati: Nuko acukura iriba aravuga ati: Iri ni irya Nyina wa Sa'ad
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Yewe Abas, yewe se wabo w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ujya usaba Allah ubuzima bwiza hano ku isi no ku munsi w'imperuka
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ibi byombi ni ikizira ku gitsinagabo mu bayoboke banjye, ariko biziruriwe igitsinagore muri bo
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Yabujije kurya buri nyamaswa ifite imikaka, na buri ikiguruka cyose cyatuye inzara
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mu by'ukuri Allah ntiyemera igikorwa umuntu yakoze atari we wenyine agikoreye kandi akaba ari we wenyine ashaka kwishimirwa nawe
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nta Ntumwa n'imwe mbere yanjye Allah yohereje ku bantu runaka, usibye ko yabaga ifite abayirengera muri abo bantu yatumweho, ndetse n'abasangirangendo bashikama ku migenzo ye bakanakurikiza amategeko ye
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nahawe ibintu bitigeze bihabwa n'umwe mbere yanjye
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umwe muri mwe nahura n'umuvandimwe we ajye amusuhuza, nibatandukanywa n'igiti cyangwa se urukuta cyangwa se ibuye bakongera guhura ajye yongera amusuhuze
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Shitani ipfundika amapfundo atatu mu irugu ry'umwe muri mwe igihe aryamye, igakubita kuri buri pfundo ivuga ati: ufite ijoro ryose komeza wiryamire
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mu ijoro nazamuwe mu ijuru (Is'ra-i) nahuye na Ibrahim maze arambwira ati: Yewe Muhamad, uzansuhurize abayoboke bawe indamutso y'amahoro, unababwire ko ijuru ari ryiza, ubutaka bwaryo ari bwiza, amazi yaryo ari urubogobogo
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nimukubona mujye mu gusiba, nimunakubona mujye musiburuka, ariko nimukingirizwa n'ibicu mujye mwuzuza iminsi mirongo itatu
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ntumwice, kuko numwica araba agiye mu mwanya wawe mbere y'uko umwica, nawe ujye mu mwanya we mbere y'uko avuga ibyo yavuze
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ndaha ibendera umugabo ukunda Allah n'Intumwa ye, Allah azahesha intsinzi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mujye mwumva munumvire, bazabazwa ibyo bategetswe, namwe mubazwe ibyo mwategetswe
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Gutuka umuyisilamu ni ubugizi bwa nabi, no kumurwanya ni ubuhakanyi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ntimukabanze abayahudi n'abanaswara indamutso y'amahoro, ahubwo nimujya muhura n'umwe muri bo mu nzira mujye mumutera kubabererekera
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ntabwo ari muri twe wa wundi wikubita ku matama, akiciraho imyambaro, agahamagarira ibya kijiji
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umuntu uzaba ashaka kujya mu iswalat y'imbaga y'umunsi wa gatanu (Idjuma) ajye yiyuhagira
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umunyabugugu ni wa wundi izina ryanjye rivugwa ahari ntansabire amahoro n'imigisha
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umuntu uzazindukira ku musigiti cyangwa se bugorobye, Allah yamuteguriye amazimano mu ijuru, buri uko aje azindutse mu rukerera cyangwa se aje bugorobye
عربي Icyongereza. Iki Urdu
RABI GH'FIR LII KHATWII-ATII WA DJAH'LII, WA ISRAFII FII AMRII KULIHI, WA MA ANTA A'ALAM BIHI MINI. ALLAHUMA GH'FIR LII KHATWAYAYA, WA AMDII WA DJIDII WA HAZ'LII, WA KULU DHALIKA INDII. ALLAHUMA GH'FIR LII MA QADAMTU WA MA AKHARTU, WA MA AS'RARTU WAMA A'ALANTU, ANTAL MUQADIMU WA ANTAL MU-AKHIRU, WA ANTA ALA KULI SHAY'IN QADIIR: Nyagasani Mana mbabarira amakosa yanjye, n'ubujiji bwanjye, no kurengera kwanjye mu byo nkora byose, n'ibyo nkora uzi neza kundusha. Mana Nyagasani mbabarira amakosa yanjye, n'ibyo nkora ngambiriye, n'ibyo nkora bya kijiji, n'ibyo nkora ndi gukina, kandi byose bikorwa nanjye. Mana Nyagasani mbabarira ibyo nakoze byabanje, n'ibyaherutse, n'ibyo nakoze mu ibanga no ku mugaragaro, Ni wowe wabanje ni nawe uzaheruka, kandi ni wowe ufite ubushobozi kuri buri kintu
عربي Icyongereza. Iki Urdu
ALLAHUMA AUDHUBIKA MIN ZAWAALI NI’IMATIKA, WA TAHAWULI A’AFIYATIKA, WA FUJA-ATA NIََQ'MATIKA, WA JAMI-I SAKHATWIKA: Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde gushirirwa n’inema zawe, no guhinduka njya mu buzima bubi, no gutungurwa n’ibihano byawe, n’ibyo ari byo byose byatuma undakarira
عربي Icyongereza. Iki Urdu
“Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde gusumbirizwa n’ideni, no kuneshwa n’umwanzi, no gushinyagurirwa n’abanzi.”
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Vuga uti: ALLAHUMA H'DINII WA SADID'NII, WADH'KUR BIL HUDA HIDAYATAKA A-TWARIIQA, WA A-SADADI SADAADA A-SAH'MI: Mana Nyagasani nyobora, unanyerekere, unanshoboze gushikama ku nzira igororotse muri gahunda zanjye zose
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Shyira ukuboko kwawe aho ufite uburibwe, maze uvuge inshuro eshatu uti: BISMILLAH: Ku izina rya Allah, nurangiza uvuge inshuro zirindwi uti: AUDHU BILLAHI WA QUD'RATIHI MIN SHARI MA ADJIDU WA UHADHIRU: Nikinze kuri Allah no ku bushobozi bwe ngo andinde ububi bw'ububabare mfite ndetse n'ibyo ntinya
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nta n'umwe usali mbere y'uko izuba rirasa cyangwa se rirenga uzigera yinjira mu muriro
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nta n'umwe unyifuriza amahoro n'imigisha usibye ko Allah angarurira roho yanjye, nanjye nkikiriza amahoro anyifurije
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umuhamagazi azahamagara avuge ati: Mugiye kugiriramo ubuzima ntimuzigera murwara na rimwe, mugiye kubaho ntimuzigera mupfa na rimwe, mugiye kuribamo muri abasore ntimuzigera musaza na rimwe, mugiye kurihererwamo ingabire ntimuzigera mubaho nabi na rimwe
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Abantu bazajya mu ijuru nibamara kurigeramo, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Allah Nyir'ubutagatifu azababaza ati: Hari ikindi mwifuza ngo mbongere?
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umwe muri mwe natawaza, akambara amasogisi akoze mu ruhu (Khofu) ze, ajye asali azambaye, azihanagureho, nabishaka ntaziyambure cyeretse igihe afite ijanaba
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Urabibona ute ndamutse nsaye iswala nategetswe, nkasiba igisibo cy'ukwezi kwa Ramadhan, nkazirura ibiziruye, nkaziririza ibiziririjwe
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nategetswe kurwanya abantu kugeza ubwo bazahamya ko nta yindi Mana iriho ikwiye gusengwa uretse Allah na Muhamadi akaba ari Intumwa y’Imana, bagahozaho iswalat, ndetse bakanatanga ituro ry'itegeko (Zakat)
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Iyo abantu baza kuba bahabwa hashingiwe ku byo bavuga (imbere y'ubucamanza) bidafitiwe gihamya, abantu bamwe bari kujya bigabiza imitungo n'amaraso by'abandi (bababeshyera), ahubwo igishingirwaho ni gihamya itangwa n'urega, naho uhakana agakoresha indahiro
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mu by'ukuri Allah yaziririje kugurisha inzoga, n'ibyipfishije, n'ingurube ndetse n'ibigirwamana
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Bimwe mu byo abantu basigaranye bakomora ku buhanuzi bwo hambere, nuko umuntu utagira isoni yajya akora ibyo ashatse
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Jya uba ku isi nk'umushyitsi cyangwa se umuntu wihitira
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ururimi rwawe ntiruzatane no gusingiza Allah
عربي Icyongereza. Iki Urdu