+ -

عَنْ أَبِي سَعِيدٍ الخُدْرِيِّ رضي الله عنه قَالَ:
كَانَ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ أَشَدَّ حَيَاءً مِنَ العَذْرَاءِ فِي خِدْرِهَا، فَإِذَا رَأَى شَيْئًا يَكْرَهُهُ عَرَفْنَاهُ فِي وَجْهِهِ.

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 6102]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abu Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga igira isoni kurusha umukobwa w'isugi, iyo yabonaga ikintu itishimiye twabiboneraga mu buranga bwayo.

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 6102]

Ibisobanuro birambuye.

Abu Said Al Khudriy (Imana imwishimire) aravuga ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga irangwa no kugira isoni kuruta umukobwa w'isugi utararongorwa, uba mu cyumba. No mu bigaragaza isoni zayirangaga nuko iyo yangaga ikintu, uburanga bwayo bwarahidnukaga ntivuge, abasangirangendo bakamenya ko yabyanze mu buranga bwayo.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kugaragaza bimwe mu byaranze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) harimo no kurangwa n'isoni, bikaba ari umwe mu mico myiza kandi ihambaye.
  2. Isoni zaranze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe cyose habaga hatabayeho kurengera amategeko ya Allah; iyo habaga habayeho kuyarengera yararakaraga ndetse ikanategeka abasangirangendo bayo ikanababuza.
  3. Gushishikariza kurangwa n'umuco wo kugira isoni, kubera ko bituma umuntu akora ibikorwa byiza ndetse akanareka ibibi.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Igiseribe Ikinyaromaniya Igihongari الموري Ikimalagashi Igikanada. الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.