Mu bimenyetso biranga ikibi ni uko umutima ugihangayikira, ndetse ukabura amahoro, kandi ukanga ko abantu bakimenya.
Umumenyi A-Sindiy yaravuze ati: Ibi ni ku byerekeranye n'ibiteye urujijo, bituma abantu batabasha gusobanukirwa, naho ubundi ku byerekeranye n'ibyo bategetswe n'ubwo nta gihamya yabyo yaba igaragara ihari byo bitandukanye n'ibyiza turi kuvuga, ndetse n'ibyo babujijwe ni nkuko ku byerekeranye n'ibibi; kubera ko byo ntibicyeneye kugisha inama umutima no gushaka ko utuza.
Ababwirwa muri iyi Hadith ni abantu bakiri kuri kamere nzima itunganye, ntabwo ari abafite imitima yamaze kuyoba itazi icyiza ngo igikore, cyangwa se ngo imenye ikibi ngo ikireke usibye gukurikira irari ryayo.
Umumenyi A-Twibiy yaravuze ati: Hari abamenyi bavuze ko icyiza cyavuzwe muri iyi Hadith cyahawe ibisobanuro bitandukanye; bamwe bavuze ko hari aho gisobanura kuba umutima wagira ituze kubera cyo, hari n'abasobanuye ko ari ukwemera, ahandi basobanura ko ari ikikwegereza Allah, naho hano cyasobanuwe nko kurangwa n'imico myiza. Imico myiza nayo yasobanuwe ko ari ukwihanganira ikikubangamiye, no kurangwa n'uburakari bucye, no kumwenyura mu buranga ndetse no kurangwa n'imvugo nziza; ariko ibi bisobanuro byose birenda gusa.
Ibisobanuro.:Icyongereza.Iki UrduIcyesipanyole.Ikindoneziya.IkibengaliIgifaransa.IgiturikiyaIbisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya.Ikibosiniya.IkinyasinihaliIbisobanuro mu rurimi rw'igihindi.IgishinwaIgiperisiIkinyaviyetinamu.IgitagalogiIgikurude.Igihawusa.Igiporutigali.IkimalayalamuIgiteluguIgiswahiliIgitamiliIgitayilandiIgipashutoIkinyasimisiIkinyalibaniyaIkinyasuwediIkinyamuharikeIgiholandiIkigujaratiIgikirigiziIkinepali.IkiyorubaIkilituwaniyaIkinyadariIgiseribeIgitajikiIkinyaromaniyaIgihongariIgiceki.الموريIkimalagashiIki oromoIgikanada.الولوفIkinya AzeriIki UzubekiIkinya Ukereniالجورجيةالمقدونيةالخميريةالماراثية