عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«كُلُّ سُلَامَى مِنَ النَّاسِ عَلَيْهِ صَدَقَةٌ، كُلَّ يَوْمٍ تَطْلُعُ فِيهِ الشَّمْسُ تَعْدِلُ بَيْنَ الِاثْنَيْنِ صَدَقَةٌ، وَتُعِينُ الرَّجُلَ فِي دَابَّتِهِ فَتَحْمِلُهُ عَلَيْهَا أَوْ تَرْفَعُ لَهُ عَلَيْهَا مَتَاعَهُ صَدَقَةٌ، وَالكَلِمَةُ الطَّيِّبَةُ صَدَقَةٌ، وَكُلُّ خُطْوَةٍ تَمْشِيهَا إِلَى الصَّلَاةِ صَدَقَةٌ، وَتُمِيطُ الأَذَى عَنِ الطَّرِيقِ صَدَقَةٌ».
[صحيح] - [رواه البخاري ومسلم] - [الأربعون النووية: 26]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Buri rugingo mu ngingo zigize umuntu akwiye kurutangira ituro, na buri munsi izuba rirashe akwiye gutanga ituro; kunga ababiri bingana no gutanga ituro, gufasha umuntu ukamwuriza ku kigenderwaho cye, cyangwa se ukamuhereza umuzigo we ku kigenderwaho cye bingana no gutanga ituro, no kuvuga ijambo ryiza bingana no gutanga ituro, na buri rutambwe uteye ujya gusali (ku musigiti) bingana no gutanga ituro, no gukura mu nzira icyabangamira abantu bingana nko gutanga ituro."
[Hadithi y'impamo] - [رواه البخاري ومسلم] - [الأربعون النووية - 26]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko buri muyisilamu wese urebwa n'amategeko buri munsi aba ategetswe gutanga ituro ringana n'ingingo zigize amagufa ye, akaritanga kubera Imana, no kubera kumushimira iyo ngabire y'ubuzima yamuhaye, n'izo ngingo zamuhaye zimushoboza kugira icyo akora. Kandi iryo turo rikomereza no ku bindi byiza bitandukanye, ntirigarukira ku gutanga umutungo gusa. No muri byo harimo: Kunga ababiri bashyamiranye ni ituro Gufasha udashoboye umufasha kuriraikigenderwaho cye cyangwa ukamuzamuraho umutwaro we ni ituro. Ijambo ryiza nko gusingiza Allah, ubusabe, indamutso y'amahoro n'ibindi ni ituro. Buri rutambwe utera ujya gusali ni ituro. Gukura mu nzira icyatuma abantu basitara ni ituro.