Gushyira mu byiciro:
+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«كُلُّ سُلَامَى مِنَ النَّاسِ عَلَيْهِ صَدَقَةٌ، كُلَّ يَوْمٍ تَطْلُعُ فِيهِ الشَّمْسُ تَعْدِلُ بَيْنَ الِاثْنَيْنِ صَدَقَةٌ، وَتُعِينُ الرَّجُلَ فِي دَابَّتِهِ فَتَحْمِلُهُ عَلَيْهَا أَوْ تَرْفَعُ لَهُ عَلَيْهَا مَتَاعَهُ صَدَقَةٌ، وَالكَلِمَةُ الطَّيِّبَةُ صَدَقَةٌ، وَكُلُّ خُطْوَةٍ تَمْشِيهَا إِلَى الصَّلَاةِ صَدَقَةٌ، وَتُمِيطُ الأَذَى عَنِ الطَّرِيقِ صَدَقَةٌ».

[صحيح] - [رواه البخاري ومسلم] - [الأربعون النووية: 26]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Buri rugingo mu ngingo zigize umuntu akwiye kurutangira ituro, na buri munsi izuba rirashe akwiye gutanga ituro; kunga ababiri bingana no gutanga ituro, gufasha umuntu ukamwuriza ku kigenderwaho cye, cyangwa se ukamuhereza umuzigo we ku kigenderwaho cye bingana no gutanga ituro, no kuvuga ijambo ryiza bingana no gutanga ituro, na buri rutambwe uteye ujya gusali (ku musigiti) bingana no gutanga ituro, no gukura mu nzira icyabangamira abantu bingana nko gutanga ituro."

[Hadithi y'impamo] - [رواه البخاري ومسلم] - [الأربعون النووية - 26]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko buri muyisilamu wese urebwa n'amategeko buri munsi aba ategetswe gutanga ituro ringana n'ingingo zigize amagufa ye, akaritanga kubera Imana, no kubera kumushimira iyo ngabire y'ubuzima yamuhaye, n'izo ngingo zamuhaye zimushoboza kugira icyo akora. Kandi iryo turo rikomereza no ku bindi byiza bitandukanye, ntirigarukira ku gutanga umutungo gusa. No muri byo harimo: Kunga ababiri bashyamiranye ni ituro Gufasha udashoboye umufasha kuriraikigenderwaho cye cyangwa ukamuzamuraho umutwaro we ni ituro. Ijambo ryiza nko gusingiza Allah, ubusabe, indamutso y'amahoro n'ibindi ni ituro. Buri rutambwe utera ujya gusali ni ituro. Gukura mu nzira icyatuma abantu basitara ni ituro.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Uburyo ingingo n'amagufa ziremetse mu mubiri w'umuntu ni imwe mu nema za Allah zihambaye, buri rugingo rukwiye gutangirwa ituro mu rwego rwo gushimira iyo nema.
  2. Gushishikariza guhora umuntu ashimira buri munsi kubera izo nema.
  3. Gushishikariza guhora umuntu ahozaho buri munsi gukora iswalat z'umugereka no gutanga amaturo.
  4. Agaciro ko kunga abashyamiranye.
  5. Gushishikariza ko umuntu akwiye gufasha mugenzi we, kuko kumufasha ari ituro.
  6. Gushishikariza kwitabira iswalat z'imbaga mu misigiti.
  7. Kubaha inzira abayisilamu banyura ni itegeko, no kwirinda ibyabagirira nabi cyangwa se bikababangamira.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikibengali Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Igitayilandi Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyamuharike Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikinyadari Igiseribe Igitajiki Igihongari Igiceki. الموري الولوف Ikinya Azeri Iki Uzubeki Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية الخميرية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.
Ibyiciro
Ibirenzeho.