Ibyiciro bishamikiye ku bindi.

Urutonde rwa Hadithi.

1. Ko umugore umwe yagaragaye yapfuye muri zimwe mu ntambara Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari yitabiriye, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamagana kwica abagore n'abana
عربي Icyongereza. Iki Urdu
2. Yabujije guhiga (ko uzakora ikintu), iranavuga iti: "Ntabwo bituma hari icyo ubona bwangu cyangwa ngo gikererwe, ahubwo guhiga bituma umunyabugugu akora icyiza (kubera ko ubusanzwe akora iby'itegeko kuri we gusa)
عربي Icyongereza. Iki Urdu
3. Ndahiye ku izina rya Allah -ِAllah nabishaka- ko ntajya ndahirira ikintu, hanyuma nkabona icyiza kikiruse , usibye ko ntanga icyiru cy'indahiro, maze nkakora icyo cyiza - 2 ملاحظة
عربي Icyongereza. Iki Urdu
4. Umugabo uzambara ihariri hano ku isi ntazayambara ku munsi w'imperuka
عربي Icyongereza. Iki Urdu
5. Muri bimwe bigize guharanira inzira y'Imana (Djihadi) ni ijambo ritabogama imbere y'umutegetsi ubogama
عربي Icyongereza. Iki Urdu
6. Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabyukaga mu ijoro, yabanzaga koza mu kanwa kayo yifashishije umuswaki
عربي Icyongereza. Iki Urdu
7. Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku bijyanye n'umunsi w'imperuka, nuko arayibaza ati: Imperuka izaba ryari? Intumwa iramubaza iti: Ni gute wayiteguriye?
عربي Icyongereza. Iki Urdu
8. Buri muntu aba ari mu idini ry'umukunzi we, buri wese ajye yitegereza uwo akundana nawe
عربي Icyongereza. Iki Urdu
9. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ikunda kuvuga kenshi igira iti: YA MUQALIBAL QULUBI THABIT QALBII ALA DIINIKA: Yewe uhindura imitima y'abantu, ha umutima wanjye gushikama ku idini ryawe
عربي Icyongereza. Iki Urdu
10. Imbwa ninywera mu gikoresho cyo kunyweramo cy'umwe muri mwe, azacyoze inshuro zirindwi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
11. Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, abarabu kababayeho kubera ibibi byegereje, uyu munsi Ya'adjudja na Ma'adjudja bamaze gutobora ku rukuta rwabo ahangana gutya
عربي Icyongereza. Iki Urdu
12. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga igira isoni kurusha umukobwa w'isugi, iyo yabonaga ikintu itishimiye twabiboneraga mu buranga bwayo
عربي Icyongereza. Iki Urdu
13. Uzasaba Allah gupfa aharanira inzira ya Allah mu kuri, Allah azamugeza mu rwego rw'abapfuye baharanira inzira ya Allah, kabone n'iyo yapfa azize urw'ikirago
عربي Icyongereza. Iki Urdu
14. Ibigeragezo bizakomeza kwibasira umwemeramana n'umwemeramanakazi kuri we no mu rubyaro rwe, no mu mitungo ye kugeza ubwo azahura na Allah, nta cyaha na kimwe agifite
عربي Icyongereza. Iki Urdu
15. Allah aba ari hafi cyane y'umugaragu we mu gicuku cy'igice cya nyuma cy'ijoro
عربي Icyongereza. Iki Urdu
16. Ku munsi w'imperuka umuntu azazanwa atabwe mu muriro, amara asohoke mu nda ye, ayazenguruke nkuko indogobe izenguruka urusyo
عربي Icyongereza. Iki Urdu
17. Iryo ni ibuye ryatawe mu muriro hashize imyaka mirongo irindwi, ubu nibwo rigeze ku ndiba y'umuriro!
عربي Icyongereza. Iki Urdu
18. Uzategura urugamba rwo guharanira inzira ya Allah, nawe azaba arurwanye, n'uzasigariraho uwagiye guharanira inzira ya Allah mu byiza nawe azaba arurwanye
عربي Icyongereza. Iki Urdu
19. Nta Ntumwa n'imwe mbere yanjye Allah yohereje ku bantu runaka, usibye ko yabaga ifite abayirengera muri abo bantu yatumweho, ndetse n'abasangirangendo bashikama ku migenzo ye bakanakurikiza amategeko ye
عربي Icyongereza. Iki Urdu
20. Nahawe ibintu bitigeze bihabwa n'umwe mbere yanjye
عربي Icyongereza. Iki Urdu
21. buri nyuma y'iswalat ntukareke kuvuga aya magambo: "ALLAHUMA A'INIII ALA DHIKRIKA WA SHUKRIKA WA HUSNI IBADATIKA: Mana Nyagasani nshoboza kugusingiza, no kugushimira, no kukugaragira nkuko bikwiye
عربي Icyongereza. Iki Urdu
22. Allah yaravuze ati: Buri gikorwa cya mwene Adamu ni icye, usibye igisibo, kubera ko cyo ni icyanjye ni nanjye uzagihembera - 10 ملاحظة
عربي Icyongereza. Iki Urdu
23. Umwe muri mwe nahura n'umuvandimwe we ajye amusuhuza, nibatandukanywa n'igiti cyangwa se urukuta cyangwa se ibuye bakongera guhura ajye yongera amusuhuze
عربي Icyongereza. Iki Urdu
24. Shitani ipfundika amapfundo atatu mu irugu ry'umwe muri mwe igihe aryamye, igakubita kuri buri pfundo ivuga ati: ufite ijoro ryose komeza wiryamire
عربي Icyongereza. Iki Urdu
25. Mu ijoro nazamuwe mu ijuru (Is'ra-i) nahuye na Ibrahim maze arambwira ati: Yewe Muhamad, uzansuhurize abayoboke bawe indamutso y'amahoro, unababwire ko ijuru ari ryiza, ubutaka bwaryo ari bwiza, amazi yaryo ari urubogobogo - 2 ملاحظة
عربي Icyongereza. Iki Urdu
26. Umbajije ikintu gihambaye ariko kiroroshye kuwo Allah yacyorohereje
عربي Icyongereza. Iki Urdu
27. Yemwe bantu mu by'ukuri Allah ni mwiza kandi yakira ibyiza, kandi ibyo Allah yategetse abemeramana, nibyo yategetse Intumwa n'abahanuzi - 2 ملاحظة
عربي Icyongereza. Iki Urdu
28. Umukunzi wanjye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yangiriye inama zo gukora ibintu bitatu: Gusiba iminsi itatu muri buri kwezi, raka ebyiri zo ku iswalat y'agasusuruko, no gusali iswalat ya Witiri mbere y'uko ndyama
عربي Icyongereza. Iki Urdu
29. Nimukubona mujye mu gusiba, nimunakubona mujye musiburuka, ariko nimukingirizwa n'ibicu mujye mwuzuza iminsi mirongo itatu
عربي Icyongereza. Iki Urdu
30. Bimwe mu byo abantu basigaranye bakomora ku buhanuzi bwo hambere, nuko umuntu utagira isoni yajya akora ibyo ashatse
عربي Icyongereza. Iki Urdu
31. Jya ureka gukora ibyo ushidikanyaho ukore ibyo udashidikanyaho, kubera ko kuvuga ukuri bitanga ituze, no kuvuga ibinyoma bitera gushidikanya
عربي Icyongereza. Iki Urdu
32. Jya uba ku isi nk'umushyitsi cyangwa se umuntu wihitira
عربي Icyongereza. Iki Urdu
33. Ururimi rwawe ntiruzatane no gusingiza Allah
عربي Icyongereza. Iki Urdu
34. Ntumwice, kuko numwica araba agiye mu mwanya wawe mbere y'uko umwica, nawe ujye mu mwanya we mbere y'uko avuga ibyo yavuze
عربي Icyongereza. Iki Urdu
35. Uzarya tungurusumu cyangwa se igitunguru, ajye atwitarura cyangwa se yaravuze ati: Ajye yitarura umusigiti wacu, ahame iwe mu rugo
عربي Icyongereza. Iki Urdu
36. Ndaha ibendera umugabo ukunda Allah n'Intumwa ye, Allah azahesha intsinzi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
37. "Mujye mwumva munumvire, bazabazwa ibyo bategetswe, namwe mubazwe ibyo mwategetswe
عربي Icyongereza. Iki Urdu
38. Gutuka umuyisilamu ni ubugizi bwa nabi, no kumurwanya ni ubuhakanyi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
39. Ntimukabanze abayahudi n'abanaswara indamutso y'amahoro, ahubwo nimujya muhura n'umwe muri bo mu nzira mujye mumutera kubabererekera
عربي Icyongereza. Iki Urdu
40. Ntabwo ari muri twe wa wundi wikubita ku matama, akiciraho imyambaro, agahamagarira ibya kijiji
عربي Icyongereza. Iki Urdu
41. Umuntu uzaba ashaka kujya mu iswalat y'imbaga y'umunsi wa gatanu (Idjuma) ajye yiyuhagira
عربي Icyongereza. Iki Urdu
42. Umunyabugugu ni wa wundi izina ryanjye rivugwa ahari ntansabire amahoro n'imigisha - 2 ملاحظة
عربي Icyongereza. Iki Urdu
43. Umuntu uzazindukira ku musigiti cyangwa se bugorobye, Allah yamuteguriye amazimano mu ijuru, buri uko aje azindutse mu rukerera cyangwa se aje bugorobye
عربي Icyongereza. Iki Urdu
44. Ubusabe busabwe hagati y'umuhamagaro w'uko igihe cyo gusali kigeze (Adhana) n'uwo gukora iswalat (Iqamat) ntibusubizwa inyuma - 2 ملاحظة
عربي Icyongereza. Iki Urdu
45. ALLAHUMA ASW’LIH LII DIINII ALADHI HUWA I’SW’MATU AMRII - 2 ملاحظة
عربي Icyongereza. Iki Urdu
46. RABI GH'FIR LII KHATWII-ATII WA DJAH'LII, WA ISRAFII FII AMRII KULIHI, WA MA ANTA A'ALAM BIHI MINI. ALLAHUMA GH'FIR LII KHATWAYAYA, WA AMDII WA DJIDII WA HAZ'LII, WA KULU DHALIKA INDII. ALLAHUMA GH'FIR LII MA QADAMTU WA MA AKHARTU, WA MA AS'RARTU WAMA A'ALANTU, ANTAL MUQADIMU WA ANTAL MU-AKHIRU, WA ANTA ALA KULI SHAY'IN QADIIR: Nyagasani Mana mbabarira amakosa yanjye, n'ubujiji bwanjye, no kurengera kwanjye mu byo nkora byose, n'ibyo nkora uzi neza kundusha. Mana Nyagasani mbabarira amakosa yanjye, n'ibyo nkora ngambiriye, n'ibyo nkora bya kijiji, n'ibyo nkora ndi gukina, kandi byose bikorwa nanjye. Mana Nyagasani mbabarira ibyo nakoze byabanje, n'ibyaherutse, n'ibyo nakoze mu ibanga no ku mugaragaro, Ni wowe wabanje ni nawe uzaheruka, kandi ni wowe ufite ubushobozi kuri buri kintu
عربي Icyongereza. Iki Urdu
47. ALLAHUMA INI AS'ALUKA AL AFIYAT FII DUNIYA WAL AKHIRAT - 2 ملاحظة
عربي Icyongereza. Iki Urdu
48. Mana Nyagasani ndagusaba ibyiza byose, ibya vuba n'ibizatinda, ibyo nzi n'ibyo ntazi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
49. ALLAHUMA AUDHUBIKA MIN ZAWAALI NI’IMATIKA, WA TAHAWULI A’AFIYATIKA, WA FUJA-ATA NIََQ'MATIKA, WA JAMI-I SAKHATWIKA: Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde gushirirwa n’inema zawe, no guhinduka njya mu buzima bubi, no gutungurwa n’ibihano byawe, n’ibyo ari byo byose byatuma undakarira
عربي Icyongereza. Iki Urdu