Ibyiciro bishamikiye ku bindi.

Urutonde rwa Hadithi.

1. Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu ababuza kurahira ku babyeyi banyu
عربي Icyongereza. Iki Urdu
2. Urubanza rwa mbere na mbere ruzacibwa hagati y'abantu ku munsi w'imperuka ni urugendanye n'amaraso
عربي Icyongereza. Iki Urdu
3. Abantu bari muri izi mva zombi bari guhanwa, kandi ntibazira ibikomeye; umwe muri bo ntiyajyaga yirinda inkari, naho undi yajyaga agenda abunza amagambo - 2 ملاحظة
عربي Icyongereza. Iki Urdu
4. Nimwumva umuhamagaro (Adhana), mujye musubiramo amagambo uhamagara avuze
عربي Icyongereza. Iki Urdu
5. Zireke kuko nazambaye ibirenge byanjye bifite isuku
عربي Icyongereza. Iki Urdu
6. ayo ni amaraso aba avuye mu mutsi! Ahubwo jya ureka gusali iminsi usanzwe ugira mu mihango, nyuma yayo wiyuhagire usali
عربي Icyongereza. Iki Urdu
7. Umwe muri mwe natawaza, ajye ashoreza amazi mu mazuru ye, hanyuma ayapfune, n'uzisukura ari mu bwiherero adakoresheje amazi akoresheje nk'amabuye ajye akoresha ay'igiharwe
عربي Icyongereza. Iki Urdu
8. Iyo umuntu yinjiye mu rugo rwe, agasingiza Allah igihe yinjiye, n'igihe agiye kurya, Shitani (Shaytwani) ibwira abambari bayo iti: Uyu munsi nta buryamo muhafite, ndetse nta n'ifunguro rya nijoro - 2 ملاحظة
عربي Icyongereza. Iki Urdu
9. Mu by'ukuri isi iraryoshye kandi ni icyatsi kibisi, kandi Allah yayibagizeho abasigire, kugira ngo arebe uko mwitwara! Bityo nimutinye isi kandi mutinye abagore - 2 ملاحظة
عربي Icyongereza. Iki Urdu
10. Nafashe mumutwe Rakat icumi nzikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha)
عربي Icyongereza. Iki Urdu
11. Ese umwe muri mwe atinya ko cyangwa se umwe muri mwe ntatinya ko yakubura umutwe we atanze umuyoboye mu iswala (Imam) ko Allah umutwe we yawugira nk'uw'indogobe, cyangwa se Allah akagira ishusho ye nk'iy'indogobe?
عربي Icyongereza. Iki Urdu
12. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yanyigishije uburyo bw'ubuhamya bwo mu iswala (A-Tashahud) ikiganza cyanjye kiri mu cyayo , nk'uko inyigisha isurat muri Qur'an
عربي Icyongereza. Iki Urdu
13. ALLAHUMA INI AUDHU BIKA MIN ADHABIL QAB'RI, WA MIN ADHABI NARI, WA MIN FATINATIL MAH'YA WAL MAMATI, WA MIN FITINATIL MASIHI DADJALI: Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde ibihano byo mu mva, n'ibihano by'umuriro, n'ibigeragezo byo mu buzima no mu gupfa, n'ibigeragezo bya Masihi A-Dadjali - 2 ملاحظة
عربي Icyongereza. Iki Urdu
14. Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga kwinjira mu bwiherero yasabaga ubusabe bugira buti: "ALLAHUMA INI AUDHU BIKA MINAL KHUBUTHI WAL KHABAITHI: Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde amashitani y'amagabo n'amagore
عربي Icyongereza. Iki Urdu
15. Hazabaho abayobozi babarutisha abandi ndetse bakanigwizaho imitungo yanyu ndetse muzanabababonaho ibintu mutazishimira", nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: None udutegetse iki yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Muzakore ibibareba mwumvira uwo muyobozi wanyu, musabe Allah ko mwabona uburenganzira bwanyu mwambuwe
عربي Icyongereza. Iki Urdu
16. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yogaga ijanaba, yakarabaga intoki zayo, igatawaza nk'uko ibigenza igiye gusali, hanyuma ikiyuhagira
عربي Icyongereza. Iki Urdu
17. Urugero rw'umuntu ushikamye ku mategeko ya Allah n'utayubahiriza wayirengagije, ni nk'urugero rw'abantu bari mu bwato bakoze Tombola bamwe bakajya hejuru, abandi bakajya hasi - 8 ملاحظة
عربي Icyongereza. Iki Urdu
18. Nari umugabo usohokwamo n'amavangingo kenshi (Madhiyu), ariko nkagira isoni zo kubibaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kubera urwego rw'umukobwa we (Fatwimat) yari ariho, nuko ntegeka uwitwa Al Miqdad Ibun Al As'wad arabiyibaza, nuko Intumwa iramusubiza iti: "Ajye yoza igitsina cye hanyuma atawaze
عربي Icyongereza. Iki Urdu
19. Ntimukavuge muti: Allah nabishaka na kanaka akabishaka, ahubwo mujye muvuga muti: Allah nabishaka hanyuma na kanaka akabishaka
عربي Icyongereza. Iki Urdu
20. “Ntimuzigera mwinjira mu ijuru mutabanje kwemera, kandi ntimuzigera mwemera mutabanje gukundana! Ese mbabwire icyo mwakora kugira ngo mukundane? Mujye musakaza indamutso y’amahoro hagati yanyu.” - 2 ملاحظة
عربي Icyongereza. Iki Urdu
21. Ni ikihe gikorwa Allah akunda kuruta ibindi? Iransubiza iti: "Ni iswalat ikorewe mu gihe cyayo." Ndongera ndayibaza nti: Nyuma yayo hakurikiraho ikindi kihe? Iransubiza iti: "Ni ukubaha ababyeyi bombi." Ndongera ndayibaza nti: Nyuma yayo hakurikiraho ikihe? Iransubiza iti: Ni uguharanira inzira ya Allah (Djihadi) - 2 ملاحظة
عربي Icyongereza. Iki Urdu
22. Umugabo umwe yariye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arisha imoso, nuko Intumwa y'Imana iramubwira iti: "Jya urusha indyo", wa mugabo arayisubiza ati: Sinabishobora! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "Ntukabishobore!
عربي Icyongereza. Iki Urdu
23. Umuntu uzahamagarira abandi kuyoboka, azabibonera ibihembo bingana n'iby'abamwumviye bakamukurikira, nta kigabanyutse mu bihembo bazabona
عربي Icyongereza. Iki Urdu
24. Kwemera umwaku ni ibangikanyamana, kwemera umwaku ni ibangikanyamana, kwemera umwaku ni ibangikanyamana (inshuro eshatu), kandi nta n'umwe muri twe usibye ko hari ubwo abitekereza, ariko Allah Nyir'ubutagatifu abikuzaho kumwiringira (A-Tawakul)
عربي Icyongereza. Iki Urdu
25. nuko turayibwira tuti: Ni wowe mutware wacu! Maze iradusubiza iti: "Umutware ni Allah", turongera turayibwira tuti: Noneho ni wowe mwiza kuturuta, umunyacyubahiro w'indashyikirwa! Irabasubiza iti: "Mujye munyita uko musanzwe munyita, cyangwa se ibimeze nkabyo, ariko mwitonde mutazagwa mu mutego wa Shitani
عربي Icyongereza. Iki Urdu
26. Yemwe bantu!, mujye mwirinda gukabya mu idini, kubera ko ababanjirije boretswe no gukabya mu idini!
عربي Icyongereza. Iki Urdu
27. Yewe Data wacu! Vuga uti: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah, iri jambo nzaryifashisha nkuvuganira kwa Allah
عربي Icyongereza. Iki Urdu
28. Ntabwo indwara yo ubwayo yifata ngo yimukire ku muntu wundi uretse ko biba ku bw'igeno rya Allah, nta n'umwaku ubaho, birananezeza kwizera ibyiza", nuko barayibaza bati: Kwizera ibyiza bishatse kuvuga iki? Irabasubiza iti: "Ni ijambo ryiza
عربي Icyongereza. Iki Urdu
29. Ayikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ku ba Answar igira iti: "Ntawe ubakunda usibye umwemera, nta n'ubanga usibye indyarya; uzabakunda Allah nawe azamukudna, n'uzabanga Allah nawe azamwanga
عربي Icyongereza. Iki Urdu
30. atawaza imbere yabo nk'uko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabigenje
عربي Icyongereza. Iki Urdu
31. Byari biguhagirije kubigenza utya ukoresheje ibiganza byawe; nuko ikoza hasi ibiganza byayo inshuro imwe, irangije icy'ibumoso igihanaguza hejuru y'icy'iburyo no mu buranga bwayo
عربي Icyongereza. Iki Urdu
32. Najyaga nogana n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu gikoresho kimwe, twembi dufite ijanaba; yajyaga inantegeka gucyenyera, tukishimishanya ahandi hose hasigaye ndi mu mihango
عربي Icyongereza. Iki Urdu
33. Nahaye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihango cy'uko mpamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah, ndetse ko na Muhamadi ari Intumwa ya Allah, no guhozaho iswalat, no gutanga amaturo, no kumva no kumvira, ndetse no kugira inama buri muyisilamu
عربي Icyongereza. Iki Urdu
34. Mutinye Nyagasani wanyu, musali iswalat eshanu zanyu, musibe ukwezi kwanyu, mutange amaturo mu mitungo yanyu, mwumvire abayobozi banyu muzinjira mu ijuru rya Nyagasani wanyu
عربي Icyongereza. Iki Urdu
35. Nyereka igikorwa nakora nkazinjira mu ijuru! Iramusubiza iti: "Jya ugaragira Allah ntumubangikanye n'icyo ari cyo cyose, uhozeho iswalat y'itegeko, utange amaturo y'itegeko, usibe igisibo cyo mu kwezi kwa Ramadhan - 2 ملاحظة
عربي Icyongereza. Iki Urdu
36. Abayoboke banjye bose bazababarirwa usibye abakora ibyaha ku mugaragaro - 2 ملاحظة
عربي Icyongereza. Iki Urdu
37. Ariko se ni ibihe turi buguheho igihango? Iradusubiza iti: Igihango cy'uko mutazagaragira ikindi kitari Allah, no kuba mutazamubangikanya n'icyo ari cyo cyose, no guhoza iswalat eshanu, no kumvira hari n'irindi jambo yavuze buhoro yongorera, ndetse no kutazagira icyo musaba abantu
عربي Icyongereza. Iki Urdu
38. Nategetswe kurwanya abantu kugeza ubwo bazahamya ko nta yindi Mana iriho ikwiye gusengwa uretse Allah na Muhamadi akaba ari Intumwa y’Imana, bagahozaho iswalat, ndetse bakanatanga ituro ry'itegeko (Zakat)
عربي Icyongereza. Iki Urdu
39. Uri ku kigenderwaho ajye asuhuza ugenda n'amaguru, n'ugenda n'amaguru asuhuze uwicaye, n'abacye bajye basuhuza abenshi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
40. Iswalat y'umugabo mu mbaga irusha iyo asariye mu rugo rwe ndetse n'iyo asariye aho acururiza inzego makumyabiri na zirindwi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
41. Ku munsi w'imperuka, umugaragu ntazatsimbura ibirenge bye atabanje kubazwa imyaka yabaye ku isi n'icyo yayimarishije, ubumenyi bwe n'icyo yabumarishije, inkomoko y'umutungo we n'ibyo yawukoresheje, ndetse n'imbaraga z'umubiri we n'ibyo yazikoresheje
عربي Icyongereza. Iki Urdu
42. Mubibona mute, umugezi utemba uramutse unyura imbere y'umuryango w'inzu y'umwe muri mwe, buri munsi akajya awogamo inshuro eshanu, ese hari umwanda wasigara ku mubiri we?
عربي Icyongereza. Iki Urdu
43. Urugero rw'abameramana mu gukundana kwabo, no kugirirana impuhwe hagati yabo no koroherana hagati yabo ni nk'urugero rw'umubiri umwe, iyo urugingo rumwe rugize icyo rutaka, byototera umubiri wose ukaremba ndetse ukagira n'umuriro - 6 ملاحظة
عربي Icyongereza. Iki Urdu
44. 'Mujye mutoza abana banyu iswalat kuva bafite imyaka irindwi, munabakubite igihe bayiretse bageze ku myaka icumi, kandi mujye mubatandukanya mu buryamo
عربي Icyongereza. Iki Urdu
45. Ku munsi w'imperuka nta kintu kizaremereza umunzani w'ibikorwa by'umwemeramana nko kugira imico myiza, kandi Allah yanga umuntu urangwa n'imico mibi n'amagambo mabi - 2 ملاحظة
عربي Icyongereza. Iki Urdu
46. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaje idusanga maze turayibwira duti: Yewe Ntumwa y'Imana! Twamaze kumenya uko tuzajya tugusuhuza, none ni gute tuzajya tugusabira imigisha - 2 ملاحظة
عربي Icyongereza. Iki Urdu
47. Nta swalat y'umuntu utasomye Suratul Fatihat ibanziriza izindi surat muri Qur'an - 6 ملاحظة
عربي Icyongereza. Iki Urdu
48. Umwemeramana w'umunyembaraga niwe mwiza kandi akunzwe na Allah kuruta umwemeramana w'umunyantege ncye, ariko bombi ni beza
عربي Icyongereza. Iki Urdu
49. Ubusabe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isaba kenshi bwari: "ALLAHUMA RABANA ATINA FI DUN'YA HASANATAN, WAFIL AKHIRATI HASANATAN, WA QINA ADHABA NARI: Mana Nyagasani duhe ibyiza muri iyi si, uzanaduhe ibyiza ku munsi w'imperuka, kandi uzaturinde ibihano by'umuriro
عربي Icyongereza. Iki Urdu
50. Ubusabe bwo gusaba imbabazi buhatse ubundi - 4 ملاحظة
عربي Icyongereza. Iki Urdu
51. Mutinye amahugu, kubera ko amahugu azaba ari umwijima ku munsi w'imperuka; munatinye kandi kugira ubugugu, kubera ko kugira ubugugu byoretse ababayeho mbere yanyu - 2 ملاحظة
عربي Icyongereza. Iki Urdu
52. Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Ni ubuhe buyisilamu bwiza? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Jya usangira ibyo kurya n'abandi, usuhuze indamutso y'amahoro uwo uzi n'uwo utazi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
53. Mwese muri abashumba, kandi mwese muzabazwa ibyo mwaragijwe
عربي Icyongereza. Iki Urdu
54. Ndahiye k'ufite roho yanjye mu kuboko kwe ko muzakomeza gukurikira imigenzo y'abababanjirije
عربي Icyongereza. Iki Urdu
55. Umugabo umwe yagiye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) agira ibyo ayibwira ku bintu bimwe, nuko aravuga ati: Allah nabishaka nawe ukabishaka! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubaza iti: "Urashaka kundeshyeshya na Allah? Vuga uti: Allah wenyine nabishaka
عربي Icyongereza. Iki Urdu
56. Abantu bazahanishwa ibihano bikaze kwa Allah ku munsi w'imperuka ni babandi biganaga ibiremwa bya Allah
عربي Icyongereza. Iki Urdu
57. {Vuga uti: QUL HUWALLAHU AHAD: We Allah ni umwe rukumbi, na Muawidhatayni [QUL AUDHU BIRABIL FALAQ], na [QUL AUDHU BIRABI A-NASI], igihe bwije n'igihe bucyeye inshuro eshatu, biguhagirije buri kintu
عربي Icyongereza. Iki Urdu
58. Jya uvuga uti: LA ILAHA ILA LLAHU WAH'DAHU LA SHARIKA LAHU, ALLAHU AKBAR KABIRAN, WAL HAMDULILLAH KATHIRAN, SUB'HANALLAHI RABIL ALAMINA, LA HAWLA WALA QUWATA ILA BILLAHIL AZIIZIL HAKIM: Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah wenyine udafite uwo abangikanye nawe, Allah asumba byose, n'ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah kenshi, ubutagatifu ni ubwa Allah Murezi w'ibiremwa byose, nta bushobozi nta mbaraga uretse gushobozwa na Allah, Ushishoza bihebuje - 6 ملاحظة
عربي Icyongereza. Iki Urdu
59. Nta muyisilamu n'umwe igihe cy'iswalat y'itegeko kigera agatawaza neza, akibombarika, akunama mu buryo bwiza, usibye ko biba icyiru cy'ibyaha yakoze mbere yaho igihe cyose atakoze ibyaha bikuru. bikagenda gutyo ibihe byose
عربي Icyongereza. Iki Urdu
60. Urugero rw'umwemeramana usoma Qur'an ni nk'urugero rw'igiti cyitwa Ut'rudjat, impumuro yacyo ni nziza, n'uburyohe bwacyo ni bwiza; n'urugero rw'umwemeramana udasoma Qur'an aba ameze nk'igiti cy'itende, ntigifite impumuro nziza ariko uburyohe bwacyo ni bwiza - 8 ملاحظة
عربي Icyongereza. Iki Urdu
61. Amagambo ya nyuma y'iswalat, uyavuze cyangwa se uyakoze nyuma y'iswalat y'itegeko atazakorwa n'ikimwaro; kuvuga SUBHANALLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALHAMDULILLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALLAH AKBAR inshuro mirongo itatu n'enye
عربي Icyongereza. Iki Urdu
62. Uzumva umuntu uhamagarira iswalat (Adhana) maze akavuga ati: ASHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAHU WAHDAHU LA SHARIKA LAHU, WA ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU, RADWITU BILLAHI RABAN, WA BIMUHAMADIN RASULAN, WA BIL ISLAMI DINAN: Ndahamya ko ari nta wundi ukwiye kugaragirwa uretse Allah wenyine, udafite uwo abangikanye nawe, ndanahamya kandi ko Muhamadi ari umugaragu we ndetse akaba n'intumwa ye. Nishimiye ko Allah ari we Nyagasani wanjye, na Muhamadi akaba Intumwa yanjye, na Isilamu ikaba idini ryanjye", uzavuga aya magambo azababarirwa ibyaha bye
عربي Icyongereza. Iki Urdu
63. Mwene Adamu arampinyura kandi bidakwiye, aranantuka kandi ntibikwiye
عربي Icyongereza. Iki Urdu
64. Uzagirira urwango umukunzi wanjye, mutangarije intambara hagati yanjye na we; kandi nta gikorwa umugaragu wanjye yakifashisha anyiyegereza kiruta kuba yakora ibyo namutegetse - 2 ملاحظة
عربي Icyongereza. Iki Urdu
65. Umuntu uzambara impigi azaba akoze ibangikanyamana
عربي Icyongereza. Iki Urdu
66. Umugabo umwe yatawaje ariko ku kirenge cye asigaza ahantu hangana n'urwara hatageze amazi, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubona iramubwira iti: "Subirayo wongere utawaze neza", nuko asubirayo arongera aratawaza hanyuma araza arasali
عربي Icyongereza. Iki Urdu
67. “Abantu b’ingeri ebyiri bo mu muriro sindababona: Ni abantu bazaba bafite ibiboko bimeze nk’imirizo y’inka bagenda bakubitisha abantu, n’abagore bambara batambaye batannye bakanayobya abandi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
68. Umugabo ntakarebe ubwambure bwa mugenzi we, n'umugore ntakarebe ubwambure bwa mugenzi we
عربي Icyongereza. Iki Urdu
69. Abamalayika ntibaherekeza abantu bagendana n'imbwa cyangwa bafite inzogera
عربي Icyongereza. Iki Urdu
70. Ntitwajyaga twita ku mavangingo yenda kuba umukara n'ayenda kuba umuhondo aza nyuma yo kuva mu mihango
عربي Icyongereza. Iki Urdu
71. Tegereza igihe kingana n'igihe wamaraga mu mihango, nurangiza wiyuhagire
عربي Icyongereza. Iki Urdu
72. Kwiyuhagira ku munsi wa gatanu (Idjuma) ni itegeko kuri buri wese wirotera, no koza amenyo, ndetse no kwisiga umubavu igihe awufite - 4 ملاحظة
عربي Icyongereza. Iki Urdu
73. Umuyisilamu nyawe ni wa wundi abayisilamu batekana kubera ururimi rwe n'ukuboko kwe, n'uwimuka nyawe ni wawundi wimutse ibyo Allah yamuziririje
عربي Icyongereza. Iki Urdu
74. Umugore ntazakore urugendo rw'iminsi ibiri cyeretse ari kumwe n'umugabo we cyangwa se n'undi uziririjwe kumurongora
عربي Icyongereza. Iki Urdu
75. Uzasingiza Allah buri nyuma y'iswalat inshuro mirongo itatu n'eshatu, akanamusingiza inshuro mirongo itatu n'eshatu, akanavuga Allah Akbar (Imana isumba byose) inshuro mirongo itatu n'eshatu, zizaba zibaye inshuro mirongo icyenda n'icyenda, hanyuma ku nshuro y'ijana akavuga ati: LA ILAHA ILA LLAHU WAHDAHU LA SHARIKA LAHU, LAHUL MULKU WA LAHUL HAMDU WA HUWA ALA KULI SHAY'IN QADIIR: Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa uretse Allah, niwe ufite ukwiye ubwami no gusingizwa, kandi niwe Nyir'ubushobozi kuri buri kintu, azababarirwa ibyaha bye kabone n'iyo byangana n'ifuro ryo ku nyanja
عربي Icyongereza. Iki Urdu
76. Uzasoma Ayatul Kursiy nyuma ya buri swalat y'itegeko, nta kizamubuza kwinjira mu ijuru usibye urupfu
عربي Icyongereza. Iki Urdu
77. Iri dini rizagera aho ari ho hose hagera amanywa n'ijoro, kandi Allah ntazigera arenga inzu yaba iyo mu mujyi cyangwa se mu byaro, mu bibaya no mu mpinga, usibye ko azahageza iri dini
عربي Icyongereza. Iki Urdu
78. Umwe muri mwe nashidikanya mu iswalat ye, ntamenye umubare wa rakaa yasayi niba ari eshatu cyangwa se enye, azirukane uko gushidikanya kwe yubakire ku byo yizeye neza adashidikanyaho, narangiza yubame ibyubamo bibiri mbere y'uko avuga indamutso isoza iswalat
عربي Icyongereza. Iki Urdu
79. Buri gisindisha cyose ni inzoga, na buri nzoga ni ikizira. N'uzanywa inzoga hano ku isi agapfa ari uko akimeze ataricujije, mu ijuru ntazayinywa - 6 ملاحظة
عربي Icyongereza. Iki Urdu