عن أبي هريرة رضي الله عنه:
أَنَّ رَجُلًا قَالَ لِلنَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: أَوْصِنِي، قَالَ: «لَا تَغْضَبْ» فَرَدَّدَ مِرَارًا قَالَ: «لَا تَغْضَبْ».
[صحيح] - [رواه البخاري] - [صحيح البخاري: 6116]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire),
yavuze ko umuntu umwe yabwiye Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ati: “Mpa impanuro.” Intumwa iramusubiza iti: “Ntukarakare!” Asubiramo ikibazo cye kenshi, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Ntukarakare!”
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Bukhari] - [Swahih Bukhari - 6116]
Umwe mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yayisabye ko yamuha impanuro ikamubwira ikintu kimwe cyamugirira akamaro, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imubwira ko atagomba kurakara. Bisobanuye ko agomba kwirinda impamvu zose zatuma arakara, akihangana igihe bibayeho ko arakara, ntiyihutire kugira icyo akora mu burakari bwe ngo abe yakica cyangwa se ngo akubite, cyangwa se ngo atuke undi n'ibindi byose yamukorera.
Wa mugabo ayisubiriramo kenshi ikibazo cye, ariko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyagira ikindi imwongereraho usibye kumubwira iti: "Ntukarakare!"