عن معاوية رضي الله عنه قال: سمعت النبي صلى الله عليه وسلم يقول:
«مَنْ يُرِدِ اللهُ بِهِ خَيْرًا يُفَقِّهْهُ فِي الدِّينِ، وَإِنَّمَا أَنَا قَاسِمٌ، وَاللهُ يُعْطِي، وَلَنْ تَزَالَ هَذِهِ الْأُمَّةُ قَائِمَةً عَلَى أَمْرِ اللهِ، لَا يَضُرُّهُمْ مَنْ خَالَفَهُمْ، حَتَّى يَأْتِيَ أَمْرُ اللهِ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 71]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Muawiyat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti:
"Uwo Allah ahitiyemo ibyiza amuha gusobanukirwa mu idini kandi nanjye ndi ugabanya abantu (imitungo) uko nategetswe na Allah, ndetse Allah niwe Mugaba, kandi mu bayoboke banjye (Umat) hari abazakomeza gushikama ku idini, ku buryo uzanyuranya nabo ntacyo bizabatwara, kugeza ubwo itegeko rya Allah rizasohorera."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 71]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko uwo Allah ahitiyemo ibyiza, imuha gusobanukirwa idini rye, kandi ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igabanya ingabire z'ibyo Allah yayihaye byaba mu mafunguro cyangwa se ubumenyi ndetse n'ibindi, kandi ko ugaba ingabire w'ukuri ari Allah, naho abandi batari we bo ni impamvu ntibagira icyo bakumarira usibye ku burenganzira bwa Allah, kandi mu bayoboke b'Intumwa y'Iman hari abazakomeza gushikama ku dini rya Allah, ku buryo uzanyuranya nabo ntacyo yabatwara kuzageza ku munsi w'imperuka w'imperuka.