Gushyira mu byiciro: Indangagaciro n'imyifatire. .
+ -

عن أبي هريرة رضي الله عنه أن رسول الله صلى الله عليه وسلم كان يقول:
«الصَّلَوَاتُ الْخَمْسُ، وَالْجُمُعَةُ إِلَى الْجُمُعَةِ، وَرَمَضَانُ إِلَى رَمَضَانَ، مُكَفِّرَاتٌ مَا بَيْنَهُنَّ إِذَا اجْتَنَبَ الْكَبَائِرَ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 233]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yajyaga ivuga iti:
"Iswala eshanu kuri eshanu, n'idjuma kugera ku idjuma ndetse na Ramadhan kugera kuri Ramadhan, bihanagura ibyaha wakora hagati aho igihe cyose wirinze ibyaha bikuru."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 233]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ko gusali iswala eshanu z'itegeko ku manywa na nijoro, no gusali iswala y'idjuma buri cyumweru, no gusiba ukwezi kwa Ramadhan buri mwaka, bituma umuntu ababarirwa ibyaha bito igihe cyose yitandukanyije n'ibyaha bikuru. Naho ibyaha bikuru nk'ubusambanyi, kunywa ibisindisha byo bikurwaho no kubyicuza.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali Igitajiki Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. Ikimalagashi Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. Ikinya Azeri Iki Uzubeki Ikinya Ukereni
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ibyaha birimo ibito ndetse n'ibikuru.
  2. Kubabarirwa ibyaha bito bishingiye ku kwitandukanya n'ibikuru.
  3. Ibyaha bikuru ni buri cyaha cyateganyirijwe igihano cyacyo ku isi , cyangwa se Allah akaba yaratanze isezerano ryo kuzagihanira ugikora cyangwa se akavuga ko amurakarira, cyangwa se Allah akaba yarihanangirije abantu kugikora cyangwa yaravuze ko abagikora yabavumye, nk'ubusambanyi, kunywa ibisindisha n'ibindi.