+ -

عن أبي هريرة رضي الله عنه عن رسول الله صلى الله عليه وسلم قال:
«مَا نَقَصَتْ صَدَقَةٌ مِنْ مَالٍ، وَمَا زَادَ اللهُ عَبْدًا بِعَفْوٍ إِلَّا عِزًّا، وَمَا تَوَاضَعَ أَحَدٌ لِلهِ إِلَّا رَفَعَهُ اللهُ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2588]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Ntabwo ituro (Sadaqat) rigira icyo rigabanya mu mutungo, kandi Allah ntacyo yongerera umugaragu we urangwa no kubabarira usibye kurushaho kumwubahisha, kandi nta n'umwe uca bugufi kubera Allah, usibye ko amwubahisha

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2588]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ituro ritajya rigabanya umutungo ahubwo riwurinda ibyawuhungabanya, ndetse Allah ashumbusha uyitanze ibyiza byinshi, bityo rirawongera aho kuwugabanya.
Kandi nta mugaragu ubabarira kandi ashoboye no kwihorera cyangwa se kwihanira, usibye ko Allah amwongerera imbaraga n'icyubahiro.
Kandi nta mugaragu wicisha bugufi kubera Allah, atabikoze kubera uwo atinya, cyangwa se kwigaragaza, cyangwa se kwiyoberanya afite icyo ashaka, usibye ko ingororano ze ziba kumwubahisha no kumuzamura mu ntera.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. Iki oromo Igikanada. Ikinya Azeri Iki Uzubeki Ikinya Ukereni
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ibyiza byose n'intsinzi biri mu kubahiriza amategeko, no gukora ibyiza, kabone n'iyo bamwe mu bantu bacyeka ibinyuranye n'ibyo.