عن أبي ذر رضي الله عنه قال: قال لي النبي صلى الله عليه وسلم:
«لَا تَحْقِرَنَّ مِنَ الْمَعْرُوفِ شَيْئًا، وَلَوْ أَنْ تَلْقَى أَخَاكَ بِوَجْهٍ طَلْقٍ».
[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2626]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Dhariy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarambwiye iti:
"Ntuzagire igikorwa cyiza usuzugura kabone n'iyo cyaba ari uguhura n'umuvandimwe wawe umumwenyuriye."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2626]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iradushishikariza gukora ibikorwa byiza, no kutabisuzugura kabone n'iyo byaba bito; no muri ibyo harimo kumwenyurira umuntu no kumwereka uburanga bucyeye igihe muhuye; ni nabyo umuyisilamu akwiye gushishikarira, kubera ko bituma umuvandimwe w'umuyisilamu akwisangaho ndetse no kumutera ibyishimo.