1. Ahabanza.
  2. Ingeri zitandukanye.
  3. Indangagaciro n'imyifatire.

Imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Hari umugabo umwe wajyaga aguriza abantu, yajyaga abwira umukozi we ati: Nujya ujya kwishyuza hakagira uwo usanga yananiwe kwishyura jya umwihanganira umudohorere, kugira ngo natwe Allah azatubabarire

عن أبي هريرة رضي الله عنه أن رسول الله صلى الله عليه وسلم قال:
«كان رجلٌ يُدَايِنُ الناسَ، فكان يقول لفتاه: إذا أتيتَ مُعسِرًا فتجاوز عنه، لعل اللهَ يَتجاوزُ عنا، فلقي اللهَ فتجاوز عنه».

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Hari umugabo umwe wajyaga aguriza abantu, yajyaga abwira umukozi we ati: Nujya ujya kwishyuza hakagira uwo usanga yananiwe kwishyura jya umwihanganira umudohorere, kugira ngo natwe Allah azatubabarire, nuko aza gupfa ahura na Allah aramubabarira."

Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim Swahih Muslim - 1562

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ku mugabo umwe wajyaga aguriza abantu cyangwa se akabagurisha bakazamwishyura nyuma; Yajyaga abwira umukozi we wamwishyurizaga amadeni abantu bamufitiye ati: Nujya ujya kwishyuza ugasanga uwo wishyuza ntafite ubushobozi bwo kukwishyura, ujye umworohera umwihanganire utamushyizeho igitutu mu kumwishyuza. Cyangwa se kwakira ibyo umusanganye kabone n'iyo byaba bituzuye, ibyo byose uwo mugabo yabikoraga kubera gushaka ko Allah nawe yazamwakirira ibyo azaba afite akamubabarira. Ubwo wa mugabo yari amaze gupfa, Allah yaramubabariye, ndetse ntiyamuhanira ibyaha bye.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

  1. Kugirira neza abantu no kubababarira ndetse no korohera ukomerewe muri bo ni imwe mu mpamvu zizatuma umugaragu arokoka ibihano ku munsi w'imperuka.
  2. Kugirira neza ibiremwa no kubikora kubera Allah wiringiye impuhwe ze ni imwe mu mpamvu zo kubabarirwa ibyaha.

Kugaragaza ibyasobanuwe.

68 Ururimi.
EN English الإنجليزية
UR اردو الأوردية
ES Español الإسبانية
ID Indonesia الإندونيسية
UG ئۇيغۇرچە الأيغورية
BN বাংলা البنغالية
FR Français الفرنسية
TR Türkçe التركية
RU Русский الروسية
BS Bosanski البوسنية
SI සිංහල السنهالية
HI हिन्दी الهندية
ZH 中文 الصينية
FA فارسی الفارسية
VI Tiếng Việt الفيتنامية
TL Tagalog تجالوج
KU Kurdî الكردية
HA Hausa الهوسا
PT Português البرتغالية
ML മലയാളം المليالم
TE తెలుగు التلغو
SW Kiswahili السواحيلية
TA தமிழ் التاميلية
MY မြန်မာ البورمية
TH ไทย التايلندية
DE Deutsch الألمانية
JA 日本語 اليابانية
PS پښتو بشتو
AS অসমীয়া الأسامية
SQ Shqip الألبانية
SV Svenska السويدية
AM አማርኛ الأمهرية
NL Nederlands الهولندية
GU ગુજરાતી الغوجاراتية
KY Кыргызча القيرقيزية
NE नेपाली النيبالية
YO Yorùbá اليوروبا
LT Lietuvių الليتوانية
PRS دری الدرية
SR Српски الصربية
TG тоҷикӣ الطاجيكية
RO Română الرومانية
HU Magyar المجرية
CS Čeština التشيكية
MOS Moore الموري
MG Malagasy المالاجاشية
FF Fulfulde الفولانية
IT Italiano الإيطالية
OM Oromoo الأورومو
KN ಕನ್ನಡ الكانادا
WO Wolof الولوف
BG Български البلغارية
AZ Azərbaycan الأذربيجانية
EL Ελληνικά اليونانية
AK Akan الأكانية
UZ O‘zbek الأوزبكية
UK Українська الأوكرانية
KA ქართული الجورجية
LN Lingala اللينجالا
MK Македонски المقدونية
KM ភាសាខ្មែរ الخميرية
BM Bambara البامبارية
PA ਪੰਜਾਬੀ البنجابية
MR मराठी الماراثية
DA Dansk الدنماركية
RN Kirundi الكيروندي
KMR Kurmancî الكرمنجية
MS Bahasa Melayu الملايو