+ -

عَنِ ابْنِ عُمَرَ رضي الله عنهما عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، قَالَ:
«مَثَلُ الْمُنَافِقِ، كَمَثَلِ الشَّاةِ الْعَائِرَةِ بَيْنَ الْغَنَمَيْنِ تَعِيرُ إِلَى هَذِهِ مَرَّةً وَإِلَى هَذِهِ مَرَّةً».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2784]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Urugero rw'indyarya mu idini ni nk'urw'ihene yayobeye mu wundi mukumbi w'ihene, ikajya ikurikira izo ibonye, ubundi igakurikira izindi."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2784]

Ibisobanuro birambuye.

Muri iyi Hadithi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza uburyo indyarya iba imerewe, ndetse ko iba imeze nk'ihene yayobewe umukumbi iri kumwe nawo... Rimwe ijyana n'uyu mukumbi, ubundi ikajyana n'uriya... Bityo n'indyarya nuko ziba ziri kujuragira ziri hagati y'ukwemera n'ubuhakanyi, ugasanga ntibari hamwe n'abameramana mu buryo bugaragara n'ubutagaragara, ndetse ntibari hamwe n'abahakanyi mu buryo bugaragara n'ubutagaragara, rimwe ubasanga na bariya, ubundi ukabasanga na bariya,...

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. الولوف البلغارية Ikinya Azeri اليونانية Iki Uzubeki Ikinya Ukereni الجورجية اللينجالا المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Mu muyoboro twigishijwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni ugutanga ingero mu gihe uri gusobanura ibintu runaka kugira ngo worohereze abo ubwira kugusobanukirwa.
  2. Kugaragaza imiterere y'indyarya n'uburyo zibaho zishidikanya ndetse no muri zo zidatuje.
  3. Kwihanangiriza kuba nk'indyarya no gushishikariza kuba umunyakuri no kugira umugambi ntakuka mu kwemera mu buryo bugaragara ndetse n'ubutagaragara.