+ -

عن أبي هريرة رضي الله عنه أن رسول الله صلى الله عليه وسلم قال:
«حُجِبَتِ النَّارُ بِالشَّهَوَاتِ، وَحُجِبَتِ الْجَنَّةُ بِالْمَكَارِهِ».

[صحيح] - [رواه البخاري] - [صحيح البخاري: 6487]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Umuriro uzengurutswe n'ibikorwa by'irari, naho ijuru rizengurutswe n'ingorane n'ibigeragezo."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Bukhari] - [Swahih Bukhari - 6487]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irasobanura ko umuriro uzengurutswe n'ibintu umuntu ararikira by'ibyaha cyangwa se kudohoka mu gukora ibyo umuntu yategetswe; Bityo uzakurikira umutima we n'ibyo urarikira azajya mu muriro; Kandi ko umuriro uzengurutswe n'ibyo umutima w'umuntu wanga, nko guhozaho gukora ibyo wategetswe, no kureka ibyo wabujijwe ukanabyihanganira; iyo uhanganye nabyo ukabirwanya uba ukwiye kwinjira mu ijuru.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Igifulani. Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. الولوف البلغارية Ikinya Azeri الأكانية Iki Uzubeki Ikinya Ukereni الجورجية اللينجالا المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Zimwe mu mpamvu zo kugwa mu byaha n'irari ni ibibi Shitani itakira abantu ko ari byiza kugeza ubwo umutima nawo ubonye ko ari byiza maze ukabirarikira.
  2. Kwitandukanya n'ibikorwa by'irari biziririjwe ni itegeko, kubera ko ari byo nzira ijya mu muriro, no kwihanganira ibiremerera umutima udakunda kubera ko ariyo nzira ijya mu ijuru.
  3. Ibyiza byo guhata umutima no guharanira gukora ibikorwa bishimisha Allah, ndetse no kwihanganira ibigoye n'ibyo umutima wanga kubera ko ari byo bizengurutse ibikorwa byo kumvira Allah.