عَن عُمَرَ بنِ الخَطَّابِ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ قال: سَمِعْتُ النَّبِيَّ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَقُولُ:
«لَا تُطْرُونِي كَمَا أَطْرَتِ النَّصَارَى ابْنَ مَرْيَمَ؛ فَإِنَّمَا أَنَا عَبْدُهُ، فَقُولُوا: عَبْدُ اللهِ وَرَسُولُهُ».
[صحيح] - [رواه البخاري] - [صحيح البخاري: 3445]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Ntimuzankabirize nkuko abakirisitu bakabirije mwene Mariya, kuberako njye ndi umugaragu we, bityo mujye muvuga muti; Ndi umugaragu wa Allah nkaba n'Intumwa ye."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Bukhari] - [Swahih Bukhari - 3445]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije kurengera no kurenga igipimo cyemewe mu mategeko mu kumuvuga ibigwi, no gushaka kumuvuga ibigwi nk'ibya Allah Nyir'ubutagatifu, cyangwa se ibikorwa Allah yihariye, cyangwa se kuvuga ko Intumwa y'Imana izi ubumenyi bw'ibyihishe, cyangwa se kuvuga ko isabwa hamwe na Allah, nk'uko abanaswara babigenje kuri Issa Ibun Mar'yam (Allah amuhundagazeho amahoro). Hanyuma agaragaza ko ari umwe mu bagaragu ba Allah, ndetse anategeka ko tujya tuvuga ko ari umugaragu wa Allah akaba n'Intumwa ye.