+ -

عن أبي هريرة رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:
«لَا تَجْعَلُوا بُيُوتَكُمْ قُبُورًا، وَلَا تَجْعَلُوا قَبْرِي عِيدًا، وَصَلُّوا عَلَيَّ؛ فَإِنَّ صَلَاتَكُمْ تَبْلُغُنِي حَيْثُ كُنْتُمْ».

[حسن] - [رواه أبو داود] - [سنن أبي داود: 2042]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Amazu yanyu ntimuzayagire amarimbi, kandi imva yanjye ntimuzayigire aho gukorera iminsi mikuru, kandi mujye munsabira kubera ko kunsabira kwanyu aho mwaba muherereye hose bingeraho."

[Hadithi nziza] - [Yakiriwe na Abu Dawudi] - [Sunani Abu Dawudi - 2042]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabuza kudakorera iswala mu nzu zacu, zigahinduka nk'amarimbi atajya akorerwamo iswala. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije gusura imva yayo kenshi no kuhateranira mu buryo buhoraho, kubera ko ari bumwe mu buryo bugeza ku ibangikanyamana. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yategetse kandi kuyisabira amahoro n'imigisha) aho twaba turi aho ari ho hose, kubera ko uko kuyisabira kwacu biyigeraho mu buryo bumwe k'uwaba ari bugufi cyangwa se kure, nta mpamvu rero yo guhora uza ku mva ye.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Igifulani. Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. الولوف البلغارية Ikinya Azeri الأكانية Iki Uzubeki Ikinya Ukereni الجورجية اللينجالا المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Birabujijwe kureka gukorera Ibikorwa Allah yishimira (Ibadat) mu nzu dutuyemo.
  2. Birabujijwe gukora urugendo ugiye gusura imva y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) , kubera ko yategetse kuyisabira amahoro n'imigisha kandi ko biyigeraho, ahubwo icyemewe ni ugukora urugendo ugamije umusigiti w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) no kuwusaliramo.
  3. Ni ikizira kugira imva y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ahantu ho gukorera iminsi mikuru, uhasura kenshi ku buryo bw'umwihariko mu gihe runaka, ni nk'uko bimeze ku gusura n'indi mva iyo ari yo yose.
  4. Agaciro Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ifite kwa Nyagasani wayo, aho byategekwaga kuyisabira amahoro n'imigisha) ahantu hose ibihe byose.
  5. Kubera ko abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) babujijwe gusalira ku marimbi baramaze no kubimenyera, niyo mpamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije kugira inzu nk'amarimbi atajya asarirwamo.