+ -

عن جندب رضي الله عنه قال:
سَمِعْتُ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَبْلَ أَنْ يَمُوتَ بِخَمْسٍ وَهُوَ يَقُولُ «إِنِّي أَبْرَأُ إِلَى اللهِ أَنْ يَكُونَ لِي مِنْكُمْ خَلِيلٌ فَإِنَّ اللهَ تَعَالَى قَدِ اتَّخَذَنِي خَلِيلًا كَمَا اتَّخَذَ إِبْرَاهِيمَ خَلِيلًا، وَلَوْ كُنْتُ مُتَّخِذًا مِنْ أُمَّتِي خَلِيلًا لَاتَّخَذْتُ أَبَا بَكْرٍ خَلِيلًا! أَلَا وَإِنَّ مَنْ كَانَ قَبْلَكُمْ كَانُوا يَتَّخِذُونَ قُبُورَ أَنْبِيَائِهِمْ وَصَالِحِيهِمْ مَسَاجِدَ، أَلَا فَلَا تَتَّخِذُوا الْقُبُورَ مَسَاجِدَ! إِنِّي أَنْهَاكُمْ عَنْ ذَلِكَ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 532]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Djun'dubi (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mbere y'uko ipfa ho iminsi itanu ivuga iti: " Mpakanye ko nagira muri mwe inshuti magara, kubera ko Allah yangize inshuti ye magara nkuko Ibrahim yamugize inshuti ye magara, kandi iyo nza guhitamo inshuti magara mu bayoboke banjye nari kumugira Abubakari. Kandi ababayeho mbere yanyu bajyaga bafata imva z'abahanuzi babo n'abakora ibyiza muri bo bakazihindura imisigiti! Muramenye imva nimuzazihindure imisigiti, ibyo ndabibabujije!"

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 532]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadithi yagaragazaga urwego iri ho kwa Nyagasani wayo, kandi ko ari rwo rwego rwo gukunda rusumba izindi, nk'uko Ibrahim (Allah amuhundagazeho amahoro) yarugezeho. Niyo mpamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahakanye ko yagira inshuti magara yindi itari Allah, kubera ko umutima wayo usendereye urukundo rwa Allah Nyir'ubutagatifu, no kumuha icyubahiro n'ikuzo ndetse no kuba imuzi, bityo nta wundi yagira inshuti magara utari Allah, Kandi ko iyo aza kugira indi nshuti magara mu biremwa yari kumugira Abubakar A-Swidiq (Imana imwishimire). Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije gukunda cyane ugakabya, nk'uko abayahudi n'abakirisitu babigenje ku mva z'abahanuzi babo ndetse n'abakoraga ibyiza muri bo kugeza ku rwego bazigize ibigirwamana bigaragirwa mu cyimbo cya Allah, ndetse banazubakaho insengero ndetse n'aho gusengera, niyo mpamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije abayoboke bayo ibikorwa nk'ibyo.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igitajiki Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. Ikimalagashi Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. Ikinya Azeri Iki Uzubeki Ikinya Ukereni
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Agaciro Abubakar A-Swidiq (Imana imwishimire) afite, kandi ko ari we mwiza kuruta abandi basangirangendo, ndetse ko ari we wari ukwiye ubuyobozi nyuma y'urupfu rw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
  2. Kubaka imisigiti ku marimbi ni kimwe mu bikorwa bibi byakozwe n'abatubanjirije.
  3. Kugira imva ahantu ho gusengera cyangwa se ho kwerekera mu masengesho, cyangwa se kubakaho imisigiti ntibyemewe, mu rwego rwo kwirinda ko byaba ibangikanyamana.
  4. Kubuza gukabiriza gukunda abakora ibyiza kuberako byageza nyirabyo mu ibangikanyamana.
  5. Ubuhambare bw'ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yihanangirije abantu kutazakora, kuko yabibujije mbere y'uko ipfa isigaje amajoro atanu.