+ -

عن أبي هريرة رضي الله عنه عن رسول الله صلى الله عليه وسلم قال:
«مَنْ كَانَ يُؤْمِنُ بِاللهِ وَالْيَوْمِ الْآخِرِ فَلْيَقُلْ خَيْرًا أَوْ لِيَصْمُتْ، وَمَنْ كَانَ يُؤْمِنُ بِاللهِ وَالْيَوْمِ الْآخِرِ فَلْيُكْرِمْ جَارَهُ، وَمَنْ كَانَ يُؤْمِنُ بِاللهِ وَالْيَوْمِ الْآخِرِ فَلْيُكْرِمْ ضَيْفَهُ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح مسلم: 47]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
“Uzaba yemera Imana n’umunsi w’imperuka, ajye avuga amagambo meza cyangwa yicecekere, n'uzaba yemera Imana n’umunsi w’imperuka ajye abanira neza umuturanyi we, n’uzaba yemera Imana n’umunsi w’imperuka, ajye yakira neza umushyitsi we.”

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Muslim - 47]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umugaragu wemera Allah akemera n'umunsi w'imperuka, azagarurwaho agahemberwa ibikorwa bye, iramushishikariza gukora ibi bikorwa bikurikira:
Icya mbere: Kurangwa n'imvugo nziza; avuga ubutagatifu bwa Allah (Subhanallah) anavuga ijambo La ilaha Ila llah nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah, agategeka ibyiza ndetse akanabuza ibibi, agaharanira kunga abantu bashyamiranye, ibyo atabikora agahitamo guceceka, akirinda kubangamira abantu akoresheje ururimi rwe.
Icya kabiri: Kubanira neza umuturanyi, umugirira neza wirinda kumubangamira.
Icya gatatu: Kwakira neza umushyitsi uje agusura, umubwira amagambo meza, ukamuzimanira n'ibindi bikorwa byiza wamukorera.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Igifulani. Iki oromo Igikanada. الولوف البلغارية Ikinya Azeri Iki Uzubeki Ikinya Ukereni الجورجية اللينجالا المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kwemera Allah n'umunsi w'imperuka ni yo ntangiriro ya buri icyiza icyo ari cyo cyose, kandi ni nabyo bituma umuntu akora ibikorwa byiza.
  2. Kwihanangiriza abantu gukora ibyaha bikorwa n'ururimi.
  3. Idini ry'ubuyisilamu ni idini ryigisha urukundo no kugira ubuntu.
  4. Ibi bintu bitatu ni bimwe mu bigize ukwemera, ndetse ni bimwe mu bigize imico myiza.
  5. Amagambo menshi hari ubwo aganisha ku bibi cyangwa se ibiziririjwe, aho wagirira amahoro rero ni mu kureka ayo magambo cyeretse amagambo arimo ibyiza.