+ -

عن أبي هريرة رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:
«إِنَّ اللهَ لَا يَنْظُرُ إِلَى صُوَرِكُمْ وَأَمْوَالِكُمْ، وَلَكِنْ يَنْظُرُ إِلَى قُلُوبِكُمْ وَأَعْمَالِكُمْ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2564]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
“Imana ntireba ubwiza bw’uburanga bwanyu cyangwa imitungo yanyu, ahubwo ireba imitima yanyu ndetse n'ibikorwa byanyu.”

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2564]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko Allah Nyir'ubutagatifu atita ku buranga bw'abagaragu be cyangwa se imibiri yabo, cyangwa se niba ari beza cyangwa se niba ari babi, cyangwa se niba ari banini cyangwa se ni ba ari bato, cyangwa se niba ari bazima cyangwa se niba barwaye? Nta n'ubwo yita ku mitungo yabo, niba ari myinshi cyangwa se ari micye. Bityo Allah ntabiryoza abagaragu be cyangwa se ngo abibahore n'uburyo batandukanye muri byo, ahubwo icyo yitaho ni imitima yabo n'ibiyirimo bijyanye no gutinya Allah no kwizera, n'ukuri no kumwegurira ibikorwa byabo byose, cyangwa se gukorera ijisho no kuvugwa neza. Inita cyane ku kureba ibikorwa byabo uburyo bitunganye cyangwa se bidatunganye, bityo akaba ari byo atangira ingororano ndetse akabihembera.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Igifulani. Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. الولوف البلغارية Ikinya Azeri Iki Uzubeki Ikinya Ukereni الجورجية اللينجالا المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kwita ku gutunganya umutima no kuwusukura icyo ari cyo cyose kibi.
  2. Gutunganya umutima duharira Allah ibikorwa, no gutunganya ibikorwa tubikora twigana Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ibi byombi ni ibyo Allah Nyir'ubutagatifu yitaho ndetse aha n'agaciro.
  3. Umuntu ntagashukwe n'umutungo we cyangwa se ubwiza bwe, cyangwa se umubiri we, cyangwa se ikindi icyo ari cyo cyose cyo mu mitako y'isi.
  4. Kwihanangiriza kwiringira ibigaragara hirengagijwe gutunganya igice kitagaragara.