عن أبي مسعود الأنصاري رضي الله عنه قال:
جَاءَ رَجُلٌ إِلَى النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ فَقَالَ: إِنِّي أُبْدِعَ بِي فَاحْمِلْنِي، فَقَالَ: «مَا عِنْدِي»، فَقَالَ رَجُلٌ: يَا رَسُولَ اللهِ، أَنَا أَدُلُّهُ عَلَى مَنْ يَحْمِلُهُ، فَقَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «مَنْ دَلَّ عَلَى خَيْرٍ فَلَهُ مِثْلُ أَجْرِ فَاعِلِهِ».
[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 1893]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Abu Masuud Al Answariy (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Umugabo umwe yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arayibwira ati: Ikigenderwaho cyanjye cyarapfuye, none mpa ikigenderwaho najya ngenderaho; Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Ntacyo mfite! Undi mugabo wari uri aho arayibwira ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Mwereke undi wakimuha? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "Uzarangira undi icyiza, azabona ibihembo nk'iby'uwagikoze"
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 1893]
Umugabo umwe yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) aravuga ati: Icyo nagenderagaho cyapfuye, none mpa icyo nazajya ngenderaho, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imwiseguraho ko ntacyo ifite, undi mugabo wari hafi aho aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Njye ndamwereka uwakimuha, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imubwira ko nawe ari bubone ibihembo nk'ibyo uri bwitange akakimuha kubera ko yamurangiye umukemurira ikibazo.