عن تميم الداري رضي الله عنه أن النبي صلى الله عليه وسلم قال:
«الدِّينُ النَّصِيحَةُ» قُلْنَا: لِمَنْ؟ قَالَ: «لِلهِ وَلِكِتَابِهِ وَلِرَسُولِهِ وَلِأَئِمَّةِ الْمُسْلِمِينَ وَعَامَّتِهِمْ».

Hadithi yaturutse kwa Tamim A-Dariy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
Idini ni ukugirana inama! Turayibaza tuti: Kuri inde? Intumwa y'Imana iti: "Inama zishingiye kuri Allah n’igitabo cye n’Intumwa ye, no ku bayobozi b'abayislamu, n’abandi muri rusange."

Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim Swahih Muslim - 55

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko idini ryubakiye ku kwiyegurira Allah ukora buri kimwe kubera we gusa, no kuba umunyakuri kugira ngo rishyirwe mu bikorwa nkuko Allah yabitegetse mu buryo bwuzuye nta kudohoka cyangwa se kugira uburiganya.
Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) barayibaza bati: Inama igirwa nde hashingiye kuki? Irabasubiza iti:
Rimwe: Kuri Allah Nyir'ubutagatifu tumwegurira ibikorwa tutanamubangikanya n'icyo ari cyo cyose, tukanemera ibikorwa bye yihariye bidakorwa, tukanamugaragira wenyine, tukanemera amazina ye n'ibisingizo bye, tukamuha n'icyubahiro, tukanahamagarira abantu kumwemera.
Kabiri: Kujya inama ku gitabo cya Allah ari cyo Qur'an ntagatifu, twemera ko ari amagambo ye, ndetse ko ari nacyo gitabo cye cya nyuma, kandi ko ari cyo gitabo cyasimbuye amategeko yakibanjirije, ndetse tukacyubaha, tukanagisoma nkuko bikwiye, ndetse tukanashyira mu ngiro amategeko agikubiyemo yaba ari azimije cyangwa se atomoye muri yo tukanayemera, tugakumira abayagoreka, tugakura inyigisho muri yo, tugakwirakwiza ubumenyi bugikubiyemo, ndetse tukanabuhamagarira abantu.
Gatatu: Kujya inama ku Ntumwa y'Imana Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha); twemera ko ari we Ntumwa yasozereje izindi, tukanahamya ukuri kw'ibyo yazanye, tugashyira mu bikorwa ibyo yategetse, tukanitandukanya n'ibyo yabujije, kandi ntitugaragire Allah bihabanye n'ibyo yatwigishije, tukamwubaha, kandi tugakwiza ubutumwa bwe n'amategeko ye, tukanamurengera ku byo bamuhimbira by'ibinyoma.
Kane: Kujya inama ku bayobozi b'abayisilamu: Ubafasha mu byiza, utanajya impaka nabo, ndetse no kubumva no kubumvira igihe badutegetse kumvira Allah.
Gatanu: Kujya inama ku bayisilamu; ubagirira neza unabahamagarira ibyiza, no kureka kuba hari ikibi cyabageraho kiguturutseho, no kubifuriza ibyiza, ndetse no gufatanya nabo mu byiza no mu gutinya Allah.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

  1. Itegeko ryo kujya inama kuri bose.
  2. Agaciro ko kujya inama mu idini.
  3. Idini rikusanyirije hamwe imyemerere n'imvugo ndetse n'ibikorwa.
  4. Mu gutanga inama harimo no kweza umutima uwurinda uburiganya bw'uwo ugira inama ndetse no kumwifuriza ibyiza.
  5. Uburyo bwiza bw'imyigishirize y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) aho yavugaga ikintu mu magambo magufi hanyuma ikagisobanura ku burebure.
  6. Guhera ku by'ingenzi cyane ugakurikizaho iby'ingenzi; aho dusanga Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarahereye ku kujya inama kuri Allah, irangije ikurikizaho igitabo cye, irangije ikurikizaho Intumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha), irangije ikurikizaho abayobozi b'abayisilamu, iherutsa abandi basigaye.

Kugaragaza ibyasobanuwe.

69 Ururimi.
EN English الإنجليزية
UR اردو الأوردية
ES Español الإسبانية
ID Indonesia الإندونيسية
UG ئۇيغۇرچە الأيغورية
BN বাংলা البنغالية
FR Français الفرنسية
TR Türkçe التركية
RU Русский الروسية
BS Bosanski البوسنية
SI සිංහල السنهالية
HI हिन्दी الهندية
ZH 中文 الصينية
FA فارسی الفارسية
VI Tiếng Việt الفيتنامية
TL Tagalog تجالوج
KU Kurdî الكردية
HA Hausa الهوسا
PT Português البرتغالية
ML മലയാളം المليالم
TE తెలుగు التلغو
SW Kiswahili السواحيلية
TA தமிழ் التاميلية
MY မြန်မာ البورمية
TH ไทย التايلندية
DE Deutsch الألمانية
JA 日本語 اليابانية
PS پښتو بشتو
AS অসমীয়া الأسامية
SQ Shqip الألبانية
SV Svenska السويدية
AM አማርኛ الأمهرية
NL Nederlands الهولندية
GU ગુજરાતી الغوجاراتية
KY Кыргызча القيرقيزية
NE नेपाली النيبالية
YO Yorùbá اليوروبا
LT Lietuvių الليتوانية
PRS دری الدرية
SR Српски الصربية
SO Soomaali الصومالية
TG тоҷикӣ الطاجيكية
RO Română الرومانية
HU Magyar المجرية
CS Čeština التشيكية
MOS Moore الموري
MG Malagasy المالاجاشية
FF Fulfulde الفولانية
IT Italiano الإيطالية
OM Oromoo الأورومو
KN ಕನ್ನಡ الكانادا
WO Wolof الولوف
BG Български البلغارية
AZ Azərbaycan الأذربيجانية
EL Ελληνικά اليونانية
AK Akan الأكانية
UZ O‘zbek الأوزبكية
UK Українська الأوكرانية
KA ქართული الجورجية
LN Lingala اللينجالا
MK Македонски المقدونية
KM ភាសាខ្មែរ الخميرية
BM Bambara البامبارية
PA ਪੰਜਾਬੀ البنجابية
MR मराठी الماراثية
DA Dansk الدنماركية
RN Kirundi الكيروندي
KMR Kurmancî الكرمنجية
MS Bahasa Melayu الملايو