+ -

عن أبي هريرة رضي الله عنه قال:
لَعَنَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ الرَّاشِيَ وَالْمُرْتَشِيَ فِي الْحُكْمِ.

[صحيح] - [رواه الترمذي وأحمد] - [سنن الترمذي: 1336]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yavumye utanga ruswa ndetse n'uyakira agamije kugoreka ubutabera.

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad] - [Sunani A-Tirmidhiy - 1336]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasabiye kwirukanwa mu mpuhwe za Allah Nyir'ubutagatifu, utanga ruswa n'uyakira.
No muri byo harimo ibihabwa abacamanza, kugira ngo babogame mu guca urubanza, bityo uwayitanze agere ku cyo yifuza kandi atari we ugikwiye.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. Ikimalagashi Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. Ikinya Ukereni
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kirazira gutanga ruswa, kuyakira cyangwa kuba umuhuza mu itangwa ryayo, no gufasha kuyibona kubera ko ari bimwe mu gufatanya mu bibi.
  2. Ruswa ni kimwe mu byaha bikuru, kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavumye uyitanga n'uyakira.
  3. Gutanga ruswa mu bijyanye n'ubutabera ni icyaha gihambaye, kandi gikomeye, kubera ko harimo amahugu no guca urubanza bihabanye n'ibyo Allah yategetse.
Ibirenzeho.