+ -

عن عائشة رضي الله عنها قالت: سمعت رسول الله صلى الله عليه وسلم يقول:
«إنَّ المُؤْمِنَ ليُدرِكُ بِحُسْنِ خُلُقِهِ دَرَجَةَ الصَّائِمِ القَائِمِ».

[صحيح بشواهده] - [رواه أبو داود وأحمد]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Mu by'ukuri Umwemeramana kubera imico ye myiza, ituma agera ku rwego rw'uwasibye ndetse wakoze igihagararo cyo mu ijoro."

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Abu Dawudi.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko imico myiza igeza nyirayo ku rwego nk'urw'uhozaho igisibo ku manywa, agakora igihagararo cya nijoro, kandi ibikusanyiriza hamwe imico myiza ni: Ugukora ibikorwa byiza, kuvuga amagambo meza, gucya mu buranga, no kwirinda icyabangamira abantu ndetse no kubihanganira.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ubuhambare bw'uburyo Isilamu yitaye ku mico myiza kandi yuzuye.
  2. Ibyiza byo kurangwa n'imico myiza, kugeza ubwo bigeza umugaragu wa Allah ku rwego rw'uwasibye adasiburuka, n'uwakoze igihagararo abutaruhuka.
  3. Gusiba ku manywa no gukora igihagararo cya nijoro, ibi bikorwa byombi bihambaye birimo imvune ku babikora, ku buryo umuntu urangwa n'imico myiza ishobora ku mugeza kuri uru rwego kubera kugira umuhate wo kubanira abantu neza.