عن عبد الله بن عمرو رضي الله عنهما قال:
لَمْ يَكُنِ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ فَاحِشًا وَلَا مُتَفَحِّشًا، وَكَانَ يَقُولُ: «إِنَّ مِنْ خِيَارِكُمْ أَحْسَنَكُمْ أَخْلَاقًا».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 3559]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Amri (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyari umunyamvugo mbi, cyangwa se ngo ibe yarangwa no kuvuga nabi, ahubwo yahoraga ivuga iti: "Umwiza muri mwe ni ubarusha imico myiza."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 3559]
Mu mico y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntihari harimo kurangwa n'imvugo mbi, cyangwa se ibikorwa bibi, nta n'ubwo yajyaga ibigambirira, kubera ko yarangwaga n'imico myiza kandi ihambaye.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kandi yajyaga ivuga iti: Umwiza kwa Allah kubarusha ni ubarusha imico myiza; ukora ibikorwa byiza, acya mu buranga ntazingire abantu umunya, yirinda icyabangamira abantu ndetse akabihanganira, ndetse akabana n'abantu mu byiza.