+ -

عن عبد الله بن عمرو رضي الله عنهما قال:
لَمْ يَكُنِ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ فَاحِشًا وَلَا مُتَفَحِّشًا، وَكَانَ يَقُولُ: «إِنَّ مِنْ خِيَارِكُمْ أَحْسَنَكُمْ أَخْلَاقًا».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Amri (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyari umunyamvugo mbi, cyangwa se ngo ibe yarangwa no kuvuga nabi, ahubwo yahoraga ivuga iti: "Umwiza muri mwe ni ubarusha imico myiza."

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Mu mico y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntihari harimo kurangwa n'imvugo mbi, cyangwa se ibikorwa bibi, nta n'ubwo yajyaga ibigambirira, kubera ko yarangwaga n'imico myiza kandi ihambaye.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kandi yajyaga ivuga iti: Umwiza kwa Allah kubarusha ni ubarusha imico myiza; ukora ibikorwa byiza, acya mu buranga ntazingire abantu umunya, yirinda icyabangamira abantu ndetse akabihanganira, ndetse akabana n'abantu mu byiza.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Umwemeramana agomba kwirinda imvugo mbi ndetse n'ibikorwa bibi.
  2. Uburyo imico yaranze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari itunganye kandi yuzuye, bityo ntacyo yakoraga cyangwa se ngo ivuge usibye ibyiza.
  3. Imico myiza ni ho hantu ho kurushanwa, urushije abandi akaba abaye umwe mu bemeramana beza kandi bafite ukwemera kuzuye kurusha abandi.