+ -

عن عبد الله بن عمر رضي الله عنهما قال:
سَمِعَ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ رَجُلًا يَعِظُ أَخَاهُ فِي الْحَيَاءِ، فَقَالَ: «الْحَيَاءُ مِنَ الْإِيمَانِ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح مسلم: 36]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yumvise umuntu umwe ari guha inyigisho mugenzi we zo kureka kurangwa n'isoni, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "Kurangwa n'isoni ni kimwe mu bigize ukwemera."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Muslim - 36]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yumvise umuntu ugira inama mugenzi we z'uko akwiye kureka kugira isoni! Nuko Intumwa imubwira ko kugira isoni ari kimwe mu bimenyetso by'ukwemera, kandi ko igihe cyose isoni zizana ibyiza.
Kugira isoni kandi ni umuco utuma nyirawo akora ibikorwa byiza akareka ibibi.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. Iki oromo Igikanada. Ikinya Azeri Iki Uzubeki Ikinya Ukereni
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Icyakubuza gukora ibyiza ntikitwa isoni, ahubwo ni ubwoba, cyangwa se ubugwari, cyangwa se kuba utabishoboye,...
  2. Kugirira Allah isoni ni ugukora ibyo yagutegetse, ukirinda ibyo yakubujije.
  3. Kugirira isoni abantu ni ukububaha, no kubashyira mu mwanya wabo, no kwirinda ibyo adakunda.