عَنْ أَبِي سَعِيدٍ الخُدْرِيِّ رضي الله عنه أَنَّ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«إِذَا سَمِعْتُمُ النِّدَاءَ، فَقُولُوا مِثْلَ مَا يَقُولُ المُؤَذِّنُ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 611]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abi Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Nimwumva umuhamagaro (Adhana), mujye musubiramo amagambo uhamagara avuze."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 611]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irashishikariza gusubiramo amagambo uhamagarira abantu gusali ari kuvuga, dusubiramo amagambo avuze interuro ku yindi, Iyo avuze ALLAH AKBAR, natwe tuyisubiramo, yavuga ubuhamya bubiri natwe tukabusubiramo, usibye igihe avuze (HAYYA ALA SWALAT, HAYYA ALAL FALAH) icyo gihe turavuga tuti: LA HAWLA WALA QUWATA ILA BILLAH: Nta bubasha ndetse nta n'ubushobozi usibye gushobozwa na Allah.