Urutonde rwa Hadithi.

1. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ikunda gukoresha indyo igihe yambara inkweto, n'igihe iri gusokoza, n'igihe iri kwisukura, no muri gahunda zayo zose
عربي Icyongereza. Iki Urdu
2. Icyiza ni ukurangwa n'imico myiza, naho ikibi ni cya kindi ukoze kikakubuza amahoro mu mutima wawe, kandi ukanga ko abantu bakimenya
عربي Icyongereza. Iki Urdu
3. Ikaramu ihagarika kwandika ku bantu batatu: Ku muntu uryamye kugeza abyutse, no ku mwana kugeza agaragaweho n'ibimenyetso by'ubukuru, no ku musazi kugeza agaruye ubwenge - 2 ملاحظة
عربي Icyongereza. Iki Urdu
4. Ese Allah ntiyabashyiriyeho ibyo mwatangamo amaturo? Buri uko usingije Allah uvuga uti: SUBHANALLAH (Ubutagatifu ni ubwa Allah) wandikirwa nk'utanze ituro, na buri uko uvuze ALLAH AKBAR (Allah asumba byose) wandikirwa nk'utanze ituro, na buri uko uvuze AL HAMDULILLAH (Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah) wandikirwa nk'utanze ituro, na buri uko uvuze LA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye gusengwa utetse Allah) wandikirwa nk'utanze ituro, no kubwirizanya gukora ibyiza wandikirwa nk'utanze ituro, no kubuzanya ibibi wandikirwa nk'utanze ituro, ndetse no kugirana imibonano hagati y'abashakanye bandikirwa nk'abatanze ituro! - 2 ملاحظة
عربي Icyongereza. Iki Urdu
5. Uzorohereza umwemeramana mugenzi we imwe mu ngorane za hano mu isi, Allah nawe azamukuriraho zimwe mu ngorane zo ku munsi w'imperuka
عربي Icyongereza. Iki Urdu