عن عائشة رضي الله عنها زوج النبي صلى الله عليه وسلم عن النبي صلى الله عليه وسلم قال:
«إِنَّ الرِّفْقَ لَا يَكُونُ فِي شَيْءٍ إِلَّا زَانَهُ، وَلَا يُنْزَعُ مِنْ شَيْءٍ إِلَّا شَانَهُ».
[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2594]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire), akaba yari n'umugore w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Igihe cyose habayeho koroha mu kintu bikigira cyiza, kandi n'igihe nta koroha kubayemo bikigira kibi."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2594]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko igihe cyose habayeho koroha mu kintu bituma kiba cyiza ndetse kikanuzura, ndetse n'uranzwe nabyo akagera ku ntego ye;
Ariko iyo hatabayeho koroha bikigira kibi, ndetse bikanabuza nyiracyo kugera kucyo ashaka, yanakigeraho akakigeraho bimugoye.