+ -

عن عمر بن الخطاب رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:
«إِنَّمَا الْأَعْمَالُ بِالنِّيَّةِ، وَإِنَّمَا لِامْرِئٍ مَا نَوَى، فَمَنْ كَانَتْ هِجْرَتُهُ إِلَى اللهِ وَرَسُولِهِ، فَهِجْرَتُهُ إِلَى اللهِ وَرَسُولِهِ، وَمَنْ كَانَتْ هِجْرَتُهُ لِدُنْيَا يُصِيبُهَا أَوِ امْرَأَةٍ يَتَزَوَّجُهَا، فَهِجْرَتُهُ إِلَى مَا هَاجَرَ إِلَيْهِ». وفي لفظ للبخاري: «إِنَّمَا الْأَعْمَالُ بِالنِّيَّاتِ، وَإِنَّمَا لِكُلِّ امْرِئٍ مَا نَوَى».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح مسلم: 1907]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
“Mu by’ukuri ibikorwa byose bishingira ku mugambi, kandi buri wese ahembwa hakurikijwe umugambi yagikoranye. Bityo, uzimuka kubera Imana n’intumwa yayo, ukwimuka kwe kuzaba ari ukw’Imana n’intumwa yayo. N'uzimuka agamije indonke z’isi, cyangwa umugore yifuza kurongora, uwo ukwimuka kwe kuzaba gushingiye kuri ibyo byatumye yimuka”. No mu mvugo ya Bukhariy iragira iti: Mu by'ukuri ibikorwa byose bishingira ku migambi byakoranywe, ndetse na buri wese azahembwa hashingiye ku mugambi yagize..."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Muslim - 1907]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ibikorwa byose kugira ngo byemerwe byubakira ku mugambi; iri rikaba ari n'itegeko rusange ku bikorwa byose umuntu akora byaba ibikorwa byo kwiyegereza Allah ndetse n'ibindi bikorwa rusange. Bityo uzagambirira ko igikorwa cye kimubyarira inyungu, nta kindi azabona uretse izo nyungu ntazagihemberwa. N'uzagambirira kwiyegereza Allah Nyir'ubutagatifu, igikorwa cye azakibonera ibihembo n'ingororano kwa Allah, n'ubwo cyaba ari igikorwa gisanzwe nko kurya no kunywa.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije itanga urugero rugaragaza uruhare rw'umugambi mwiza mu bikorwa hamwe n'uko bingana ukurikije uko bigaragara, igaragaza ko uzagambirira mu kwimuka kwe kwishimirwa na Allah, uko kwimuka kwe kuzaba kwemewe mu mategeko ndetse azaguhemberwa kuko yabaye umunyakuri mu mugambi we. N'uzagambirira mu kwimuka kwe inyungu z'iyi si nk'umutungo, icyubahiro, ubucuruzi, umugore, ntacyo azabona usibye izo nyungu yaharaniye, ndetse nta n'umugabane azagira mu ngororano zo kwa Allah.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Igifulani. Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. الولوف البلغارية Ikinya Azeri Iki Uzubeki Ikinya Ukereni الجورجية اللينجالا المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gushishikariza kwegurira Allah ibikorwa, kubera ko Allah atajya yakira ibikorwa usibye ibikozwe kubera we.
  2. Ibikorwa bituma umuntu yiyegereza Allah, iyo urebwa n'amategeko abikoze nk'ibisanzwe ntabihemberwa, cyeretse abikoze agambiriye kwiyegereza Allah.