+ -

عَنْ ‌أَبِي هُرَيْرَةَ رَضِيَ اللهُ عَنْهُ قَالَ:
كَانَ أَهْلُ الْكِتَابِ يَقْرَؤُونَ التَّوْرَاةَ بِالْعِبْرَانِيَّةِ، وَيُفَسِّرُونَهَا بِالْعَرَبِيَّةِ لِأَهْلِ الْإِسْلَامِ، فَقَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «لَا تُصَدِّقُوا أَهْلَ الْكِتَابِ وَلَا تُكَذِّبُوهُمْ، وَقُولُوا: {آمَنَّا بِاللهِ وَمَا أُنْزِلَ إِلَيْنَا} [البقرة: 136] الْآيَةَ».

[صحيح] - [رواه البخاري] - [صحيح البخاري: 4485]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Abahawe igitabo bajyaga basoma Tawurati mu giheburayo, bakayisobanurira abayisilamu mu cyarabu! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Ntimukemera inkuru z'abahawe igitabo ko ari ukuri ariko ntimukanabahinyure, ahubwo mujye muvuga muti: Twe twemeye Allah n'ibyo yaduhishuriye.} [Al Baqarat: 136.]

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Bukhari] - [Swahih Bukhari - 4485]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yihanangirije abayoboke be ngo batazashukika bakumva ibivugwa n'abahawe igitabo bakomora mu bitabo byabo. Kubera ko abayahudi ku gihe cy'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bajyaga basoma Tawurati mu giheburayo, ururimi rw'abayahudi, bakayisobanura mu cyarabu. Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Ntimukemere ibyo abahawe igitabo bababwira byo mu bitabo byabo, ariko ntimukanabihinyure, ibyo biri mu byo utamenya ngo ubashe gutandukanyamo iby'ukuri mu by'ibinyoma; Kubera ko Allah Nyir'ubutagatifu yadutegetse kwemera ibyo yaduhishuriye biri muri Qur'an, ndetse n'ibyo bo bahishuriwe mu bitabo byabo, usibye ko nta bundi buryo dufite bwatuma tumenya ukuri kw'ibyo bavuga bakomora mu bitabo byabo ndetse n'ibitari ukuri mu byo bavuga, igihe cyose tudadite mu idini ryacu ikidusobanurira ukuri kwabyo ngo tugutandukanye n'ibinyoma birimo. Aho rero tugomba kwifata, ntitwemere ko ibyo bavuga ari ukuri kugira ngo tutaba abafatanya cyaha ku byo bahinduye mu magambo ya Allah, ntitunabahinyure kuko hari ubwo ibyo bavuga byaba ari ukuri, tukaba duhakanye ibyo twategetswe kwemera. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) idutegeka ko tuzajya tuvuga tuti: {...Twemeye Allah n’ibyo twahishuriwe, n’ibyahishuriwe Aburahamu (Ibrahimu), Ishimayeli (Ismail), Isaka (Is’haq), Yakobo (Yaqub) n’urubyaro rwe, ibyahishuriwe Musa, ibyahishuriwe Yesu (Issa) ndetse n’ibyahishuriwe abahanuzi biturutse kwa Nyagasani wabo. Nta n’umwe tuvangura muri bo kandi ni We twicishaho bugufi.} [Al Baqarat: 136]

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. Ikimalagashi Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. Ikinya Azeri Iki Uzubeki Ikinya Ukereni
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ibyo abahawe igitabo bavuga twabicamo ibice bitatu: Ibihuye na Qur'an na Sunat , ibyo turabyemera. Ibinyuranye na Qur'an na Sunat, ibyo biba ari ikinyoma ndetse ntidukwiye kubyemera. Igice cya gatatu ni ibyo tutabona muri Qur'an no muri Sunat bishimangira ko ari ukuri cyangwa se atari ukuri, icyo gihe turabyumva ntiduhamye ko ari ukuri cyangwa se ngo tubihinyure.