+ -

عن أبي هريرة رضي الله عنه قال: سمعت رسول الله صلى الله عليه وسلم يقول:
«حَقُّ الْمُسْلِمِ عَلَى الْمُسْلِمِ خَمْسٌ: رَدُّ السَّلَامِ، وَعِيَادَةُ الْمَرِيضِ، وَاتِّبَاعُ الْجَنَائِزِ، وَإِجَابَةُ الدَّعْوَةِ، وَتَشْمِيتُ الْعَاطِسِ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 1240]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Uburenganzira bw'umuyisilamu kuri mugenzi we buri mu byiciro bitanu: Kwikiriza indamutso (A-Salaam, igihe agusuhuje), kumusura yarwaye, kumuherekeza bagiye kumushyingura yapfuye, kwitabira ubutumire bwe igihe yagutumiye, no kumusabira impuhwe za Allah igihe yitsamuye."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 1240]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza bumwe mu burenganzira bw'umuyisilamu kuri mugenzi we w'umuyisilamu. Uburenganzira bwe bwa mbere ni ukwikiriza indamutso ye y'amahoro akwifurije igihe agusuhuje.
Ubwa kabiri: Ni ukumusura igihe yarwaye.
Ubwa gatatu: Ni ukumuherekeza igihe bagiye kumushyingura igihe yapfuye, kuva mu rugo rwe, aho bamukoreye isengesho ry'uwapfuye kugeza amaze gushyingurwa.
Uburenganzira bwa kane: Kwitabira ubutumire bwe igihe yagutumiye mu birori by'ubukwe no mu bindi.
Uburenganzira bwa gatanu: Nuko igihe yitsamuye agashimira Allah, umwifuriza impuhwe ukamubwira uti: YAR'HAMKALLAH: Allah akugirire impuhwe, nawe akamusubiza ati: YAHDIIKUMULLAH WA YUSW'LIH BALAKUM: Allah abayobore kandi abatunganyirize ibyanyu.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Igifulani. Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. الولوف البلغارية Ikinya Azeri الأكانية Iki Uzubeki Ikinya Ukereni الجورجية اللينجالا المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ubuhambare bw'idini y'ubuyisilamu mu gushimangira uburenganzira abayisilamu bafite kuri bagenzi babo, no gushimangira ubuvandimwe n'urukundo hagati yabo.