+ -

عَن عَبْدِ اللَّهِ بنِ مَسْعُودٍ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ قَالَ: كُنَّا مَعَ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، فَقَالَ:
«مَنِ اسْتَطَاعَ البَاءَةَ فَلْيَتَزَوَّجْ، فَإِنَّهُ أَغَضُّ لِلْبَصَرِ، وَأَحْصَنُ لِلْفَرْجِ، وَمَنْ لَمْ يَسْتَطِعْ فَعَلَيْهِ بِالصَّوْمِ، فَإِنَّهُ لَهُ وِجَاءٌ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 1905]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Twari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze iravuga iti:
"Uzaba afite ubushobozi bwo kurongora azabikore, bimufasha kurinda indoro ye n'ubwambure bwe, ariko uzaba atabishoboye, ajye asiba kuko bimurinda kugwa muri icyo cyaha.

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 1905]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yashishikarije ushoboye kurongora no kuzuza inshingano kubikora, kugira ngo birinde indoro ye n'ubwambure bwe kureba no gukora ibyaziririjwe. Ariko utazagira ubwo bushobozi, ashoboye kurongora ajye asiba kugira ngo bice intege irari rye.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ubuyisilamu bwashishikariye impamvu zigeza abantu kukwiyubaha no kurokoka ibyaha.
  2. Bwashishikarije kandi udafite ubushobozi bwo gutunga urushako gusiba, kugira ngo bice intege irari ry'umubiri we.
  3. Gusanisha igisibo n'ingabo, nuko gusiba bituma ubushyuhe bugabanyuka ntararikire cyane imibonano.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Igiseribe Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Igikanada. Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.