+ -

عَنْ عَائِشَةَ أُمِّ المؤْمنينَ رَضيَ اللهُ عنها:
أَنَّ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ كَانَ إِذَا خَرَجَ مِنَ الغَائِطِ قَالَ: «غُفْرَانَكَ».

[صحيح] - [رواه أبو داود والترمذي وابن ماجه وأحمد] - [سنن أبي داود: 30]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Aishat Nyina w'abemeramana (Imana imwishimire) yavuze ko
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yavaga mu bwiherero yaravugaga iti: "GHUFRANAKA: Mana Nyagasani ndagusaba imbabazi zawe!"

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad] - [Sunani Abu Dawudi - 30]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yabaga ivuye mu bwiherero kwihagarika cyangwa se kwituma yaravugaga iti: Mana Nyagasani ndagusaba imbabazi zawe.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ni byiza gukoresha aya magambo GHUFRANAKA nyuma yo kuva mu bwiherero.
  2. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yicuza kuri Nyagasani wayo mu bihe byose.
  3. Byavuzwe ko impamvu yo gusaba imbabazi uvuye mu bwiherero ari ukubera kudohoka mu gushimira ingabire za Allah nyinshi, harimo no kumworohereza gucyemura ikibazo yari afite, no gusaba imbabazi kubera ko hari ibintu byamuhugije byatumye adasingiza Allah.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Igiseribe Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Ikinya Azeri Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.