+ -

عَنْ عُبَادَةَ بْنِ الصَّامِتِ رضي الله عنه أَنَّ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«لَا صَلَاةَ لِمَنْ لَمْ يَقْرَأْ بِفَاتِحَةِ الكِتَابِ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 756]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Ubadat Ibun A-Swamit (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Nta swalat y'umuntu utasomye Suratul Fatihat ibanziriza izindi surat muri Qur'an."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 756]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko iswalat itakemerwa cyeretse isomewemo Suratul Fatihat, kubera ko ari imwe mu nkingi z'iswalat kuri buri raka.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Iki oromo Igikanada. الولوف Ikinya Ukereni الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ntibyemewe gusoma indi sura itari Suratul Fatihat kandi umuntu ashoboye kuyisoma.
  2. Raka idasomewemo Suratul Fatihat, umuntu abikoze ku bushake, cyangwa se atabizi, cyangwa se yibagiwe, iyo rakat iba imfabusa, kubera ko ari imwe mu nkingi z'iswalat zigomba kubahirizwa.
  3. Suratul Fatihat ntiba ikiri ngombwa ku muntu uyobowe mu iswalat, igihe asanze Imam yunamye (ari kuri ruku)