+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه قَالَ: سَمِعْتُ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَقُولُ:
«كُلُّ أُمَّتِي مُعَافًى إِلَّا المُجَاهِرِينَ، وَإِنَّ مِنَ المُجَاهَرَةِ أَنْ يَعْمَلَ الرَّجُلُ بِاللَّيْلِ عَمَلًا، ثُمَّ يُصْبِحَ وَقَدْ سَتَرَهُ اللَّهُ عَلَيْهِ، فَيَقُولَ: يَا فُلاَنُ، عَمِلْتُ البَارِحَةَ كَذَا وَكَذَا، وَقَدْ بَاتَ يَسْتُرُهُ رَبُّهُ، وَيُصْبِحُ يَكْشِفُ سِتْرَ اللَّهِ عَنْهُ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 6069]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Abayoboke banjye bose bazababarirwa usibye abakora ibyaha ku mugaragaro, kandi gukora ibyaha ku mugaragaro ni igihe umuntu akoze igikorwa mu ijoro Allah akamuhishira, bwacya akavuga ati: Yewe kanaka! Mu ijoro ryashize nakoze ibi n'ibi, kandi Nyagasani we yari yamuhishiriye, bugacya amena ibanga Allah yari yamugiriye."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 6069]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko umuyisilamu ukoze icyaha, hiringiwe ko Allah azamubabarira, cyeretse wa wundi ushyira ibyaha bye ku mugaragaro akivamo agamije kwigamba no kwiyemera ku bandi, uwo nta mbabazi akwiye; nk'igihe akoze icyaha mu ijoro Allah akamuhishira, bwacya akaramuka yigamba abiratira abandi avuga ko yaraye akoze ibyaha runaka, kandi Nyagasani we yari yamuhishiriye, ibyo Nyagasani we yari yamuhishiriyeho akabishyira ku mugaragaro!

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. Ikimalagashi Iki oromo Igikanada.
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ni bibi kwigamba ibyaha nyuma y'uko Allah Nyir'ubutagatifu yaguhishiriye.
  2. Kwigamba ibyaha, ni bumwe mu buryo bwo gukwiza ubwangizi mu bemeramana.
  3. Uwo Allah yahishiriye hano ku isi, no ku munsi w'imperuka azamuhishira; ibi bikaba ari bimwe mu bigaragaza impuhwe za Allah Nyir'ubutagatifu zagutse ku bagaragu be.
  4. Uwo Allah agerageje agakora icyaha, aba akwiye kwihishira kandi akicuza kuri we.
  5. Ubuhambare bw'icyaha cya ba bandi bagambira gushyira ku mugaragaro ibyaha, ndetse bikanabaviramo kutababarirwa na Allah.