عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ أَنَّ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«يَعْقِدُ الشَّيْطَانُ عَلَى قَافِيَةِ رَأْسِ أَحَدِكُمْ إِذَا هُوَ نَامَ ثَلاَثَ عُقَدٍ يَضْرِبُ كُلَّ عُقْدَةٍ عَلَيْكَ لَيْلٌ طَوِيلٌ، فَارْقُدْ، فَإِنِ اسْتَيْقَظَ فَذَكَرَ اللَّهَ، انْحَلَّتْ عُقْدَةٌ، فَإِنْ تَوَضَّأَ انْحَلَّتْ عُقْدَةٌ، فَإِنْ صَلَّى انْحَلَّتْ عُقْدَةٌ، فَأَصْبَحَ نَشِيطًا طَيِّبَ النَّفْسِ، وَإِلَّا أَصْبَحَ خَبِيثَ النَّفْسِ كَسْلاَنَ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 1142]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Shitani ipfundika amapfundo atatu mu irugu ry'umwe muri mwe igihe aryamye, igakubita kuri buri pfundo ivuga ati: ufite ijoro ryose komeza wiryamire. Iyo abyutse agasingiza Allah, ipfundo rya mbere rirapfunduka, yatawaza ipfundo rya kabiri rigapfunduka, iyo asayi ipfundo rya gatatu rirapfunduka, akagira imbaraga akamererwa neza, bitaba ibyo aramukana umunabi afite ubunebwe."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 1142]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira imiterere ya Shitani n'uburyo idahwema guhangana n'umuntu ushaka kubyuka ngo akore iswalat yo mu ijoro cyangwa se iya mu gitondo.
Iyo rero umwemeramana agiye kuryama Shitani ipfundika amapfundo atatu mu irugu rye.
Iyo abyutse agasingiza Allah Nyir'ubutagatifu, ntiyiumvire ibishuko bya Shitani, ipfundo rya mbere rirapfunduka.
Iyo akomerejeho agatawaza ipfundo rya kabiri rirapfunduka.
Iyo ahagurutse agasali ipfundo rya gatatu rirapfunduka, maze akaramukana imbaraga akamererwa neza, anejejwe n'uko Allah yamushoboje gukora ibikorwa byo kumwumvira, afite inkuru nziza y'ingororano Allah yamusezeranyije ndetse no kumubabarira, n'ayo mapfundo ya Shitani yakize, iyo bitagenze gutyo aramukana umunabi afite n'ubunebwe bwo gukora ibyiza, atishimye, kubera ko aba akiboshywe n'ayo mapfundo ya Shitani, ndetse no kuba ari kure no kuba bugufi na Allah Nyir'impuhwe.